Abandi Basirikare Ba Afurika Y’Epfo Bapfiriye Muri DRC

Kubera impamvu zigikorwaho iperereza, abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo barasanye umwe yica undi, nawe arirasa.

Bivugwa ko byatewe n’ubwumvikane buke ariko iperereza rirakomeje.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa The Monitor cyanditse ko abo basirikare hari icyo baje kutumvikanaho, umwe arasa mugenzi we arangije nawe arirasa.

Ni abasirikare babiri baje biyongera ku bandi babiri bapfuye mu minsi yatambutse bishwe n’igisasu barashweho ubwo bari bari mu kigo.

- Advertisement -

Imirambo yabo yarashyinguwe ariko urupfu rwabo ruteza impagarara mu baturage ba Afurika y’Epfo cyane cyane abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta.

Bavugaga ko ingabo z’igihugu cyabo zagiye kurwana mu mahanga mu gihugu cy’abaturage bari kurwanya Leta yabo kandi bagenda badafite ibikoresho bigezweho byo kwirindira umutekano.

Julius Malema uyobora abatavuga rumwe na Leta asaba ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bataha iwabo kuko intambara bari kurwana mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo atari iyabo kandi itazabahira.

Ashinja Perezida Cyril Ramaphosa kujyana abasirikare be mu rwobo.

Ingabo z’Afurika y’Epfo zitwa South Africa National Defense Force, SANDF.

Mu ntambara ziri kurwana na M23 zifatanyije n’iza Malawi na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version