Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’igorora Superintendent of Prisons (SP) Daniel Kabanguka Rafiki avuga ko ibiganiro bihabwa abafungiwe guhamwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo bituma bamwe biyemeza gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Yabwiye Taarifa ko ubwo bwoko bw’ibiganiro buhabwa abafunzwe aho bari hose, baba abagore cyangwa abagabo, bigakorwa ku bufatanye n’izindi nzego.
Iyo ibiganiro bahawe byamaze kubacengera bakumva akamaro ko gusaba imbabazi, nibwo abagororwa basaba ko bazahuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ku mugaragaro.
SP Kabanguka Rafiki ati: “ …Iyo bamaze guhabwa inyigisho ubwabo usanga batangira kubohoka bagahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku biganiro baba bahawe; bikavamo ko bamwe ku bushake bwabo batangira gusaba ko bazahuzwa n’imiryango biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.
Kubahuza n’abo bahemukiye bigirwamo uruhare n’abantu batandukanye harimo n’ibigo bitari ibya Leta.
Ku rundi ruhande, imiryango y’abiciwe nayo iregerwa ikumvishwa akamaro ko kubabarira ku bushake, nyuma y’igihe runaka, bakazemera ko bahuzwa n’ababahekuye bakaganira.
Mbere y’uko bahura imbonankubone, abagororwa bandikira amabaruwa abo bahemukiye bakabasaba imbabazi mu nyandiko.
Nyuma nibwo za nzego zitegura gahunda iboneye y’uburyo bazahura bamwe bagasaba abandi imbabazi ku mugaragaro, barebana imbonankubone.
Kabanguka yabwiye Taarifa ko ubu buryo butuma abagororwa bumva babohotse mu mitima, kandi igihe barangije igihano bakazataha bisanga iwabo nta pfunwe cyangwa ingingimira bafite ku mutima.
Abagore bo muri Gereza ya Nyamagabe nibo baherutse gusaba imbabazi abagore bagenzi babo bapfakaje abandi babasiga ari incike kubera Jenoside babakoreye.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yakoranywe ubugome ku buryo n’abagore bishe bagenzi babo.