I Cairo ntibashira amakenga ibizakurikira igitero simusiga Israel iteganya kugaba muri Gaza ikayigarurira yose. Niyo mpamvu hari gutegurwa uko ku mupaka wayo na Gaza hakongerwa ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.
Ikinyamakuru cyo muri Qatar kitwa Al-Alaby Al-Jadeed kuri iki Cyumweru cyatangaje ko Misiri iri gutegura abasirikare n’ibikoresho bihagije byo kohereza kuri uriya mupaka mu rwego rwo gukumira ko haramutse hari icyaturuka yo kije guhungabanya Misiri cyakomwa imbere.
Hari impungenge ko ubwo ibitero bizaba bitangiye, hari abantu babarirwa mu bihumbi magana bashobora kuzahunga bagana mu Misiri, bakaba batuma igihugu gihungabana.
Misiri irakeka ko Israel izotsa abo bantu igitutu ibaganisha mu kuyihungira ho, ikintu i Cairo batifuza.
Misiri, Qatar na Amerika bisanzwe ari ibihugu biri gukora ubuhuza mu ntambara igiye kumara imyaka itatu hagati ya Israel na Hamas.
Umuhati wayo wagize icyo ugeraho nubwo hari ibitaranoga.
Hagati aho, hari amasezerano y’amahoro hagati ya Yeruzalemu na Cairo yasinywe Tariki 26, Werurwe, 1979 yiswe Camp David Accords.
Ni amahoro yasinywe nyuma y’igihe kirekire Misiri ari umwe mu banzi bakomeye ba Israel.
Perezida wa Amerika witwaga Jimmy Carter niwe wari umuhuza hagati y’ibi bihugu.
Icyo gihe Misiri yayoborwaga na Anwar Sadat naho Minisitiri w’Intebe wa Israel yari Menachem Begin.
Yatumye Misiri iba igihugu cya mbere cy’Abarabu cyasinyiye kubanira neza Israel kandi byarayunguye kuko ubu Amerika iyiha amadolari menshi cyane yo gushyira mu gisirikare cyayo no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.