Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2025 11:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba bakobwa batsinzwe uruhenu. Ifoto: FERWAFA
SHARE

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya bagenzi babo bo muri Nigeria ibitego bine ku busa(4-0), Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20 yahawe $10,000 bikozwe na Guverineri w’Intara umukino wabereyemo ya Oyo witwa Oluseyi Abiodun Makinde.

Ayo mafaranga agera kuri Miliyoni Frw 14,4 yatanzwe mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza bakagera no kuri uwo mukino nubwo ‘bawutsinzwe’ ibitego byinshi.

Uyu mukino waraye ubereye aho muri Nigeria watumye ikipe y’abangavu b’u Rwanda isezererwa ityo mu mikino y’ijonjora yo gushaka tike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego bitanu ku busa(5-0).

Ubuyobozi bw’Intara ya Oyo aho uyu mukino wabereye, buvuga ko abangavu b’u Rwanda bagaragaje ubupfura muri uriya mukino, bikaba ari byo byatumye bahembwa ariya madolari.

Intumwa ya Guverineri wa Oyo, Oluseyi Abiodun Makinde, yabwiye abakinnyi ati: “Twishimiye kubakira hano kandi twizeye ko mwakiriwe neza. Guverineri yabemereye igihembo cy’ishimwe kuri uyu munsi. Icyo ni $10,000.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu Cassa Mbungo André yavuze ku nubwo batsinzwe, byamusigiye amasomo menshi azamufasha kubaka ikipe y’igihe kirekire.

Abangavu b’Abanyarwandakazi bitabiriye uyu mukino
TAGGED:AbakobwaAmadolariIgihuguNigeriaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Netanyahu Azasinya Inyandiko Ya Amerika Yo Kurangiza Intambara Na Hamas?
Next Article Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Muhanga: Ba Nyiri Ibirombe Bibukijwe Gushyira Abakozi Muri Ejo Heza

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tshisekedi Yavuze Ko u Rwanda Rutacyuye Ingabo Zarwo

Trump Yabwiye Isi Ko Ikabiriza Iby’Imihindagurikire Y’Ikirere

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya

Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye

U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB

You Might Also Like

ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Amaze Gukura Toni 20 Za Pulasitiki Muri Nyabarongo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?