Abantu 100,000 Nibo Bazasezera Umurambo Wa Papa Benedigito XVI

Umurambo wa Papa Benedigito XVI washyizwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero iri i Vatican kugira ngo Abakirisitu bamusezereho bwa nyuma mbere y’uko ashyingurwa.

Bivugwa ko abantu 100,000 ari bo bazamusezeraho.

Papa Benedigito XVI yavutse yitwa Joseph Ratzinger, avukira mu Budage ahitwa  Marktl.

Abantu bazasezera ku murambo we kugeza ku wa Gatatu taliki 04, Mutarama, 2023 ashyingurwe bucyeye bw’aho ku wa Kane taliki 05, Mutarama, 2022.

- Kwmamaza -

Kumushyingura bizaba bihagarariwe na Papa Francis ubwe.

Benedigito akiriho yasabye i Vatican ko kumushyingura bigomba kuzaba ibintu bikozwe mu buryo butarimo gukabya

Yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu mwaka wa 2005.

Uretse abayobozi muri Guverinoma y’u Butaliyani ndetse n’itsinda rito rizava mu Budage aho akomoka, nta bandi bantu yifuje ko bazaza mu kumushyingura.

Yashakaga  ko ibintu bikorwa mu bwiyoroshye.

Abantu 25,000 nibo bazaba bashinzwe umutekano muri uriya muhango.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umuvugizi wa Vatican yatangaje ko Papa Benedigito XVI yapfuye.

Itangazo ryo mu Biro bya Papa ryavugaga ko Papa Benedigito XVI yaguye muri mositeri yabagamo.

Yari amaze iminsi arwaye arembye.

Joseph Ratzinger ( niwe Papa Benedigito XVI) yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Mu minsi ishize, Papa Francis yari yasabye abayoboke ba Kiliziya gatulika bose gusengera umukambwe  Papa Benedigito XVI.

Yagize ati: “ Ndabasaba ko  mwese abizera ko musengera Papa Umunyacyubahiro Benedigito XVI kuko ararwaye cyane.”

Nawe yasabye Imana ko yakomeza kwita kuri Papa Benedigito XVI.

Umuvugizi wa Vatican witwa Matteo Bruni icyo gihe  yavuze ko ubuzima bwa Papa Benedigito XVI bugeze aharenga.

Nyakwigendera Papa Benedigito XVI  mu mwaka wa 2013 yatangaje isi yose ubwo yavugaga ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya kuko ngo yumvaga nta mbaraga afite kubera gusaza.

Undi Papa waherukaga kwegura mbere ye yitwaga Gregory XII weguye mu mwaka wa 1415.

Hagati aho kandi na Papa Francis nawe aherutse guca amarenga ko ashobora kuzegura ubuzima bwe niburamuka bukomeje kumutenguha.

Abihayimana baje ari benshi gusezera kuri Papa Benedigito XVI
Aho aruhukiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version