Kuri iki Cyumweru tariki 08, Kanama, 2021 abantu bari mu bwato bagira ngo bambuke ikiyaga cya Tanganyika baje kurohama nyuma y’uko bugonze ibuye, bukarohama. Hapfuye abantu 11 barimo abana barindwi. Byabereye ku gice cya kiriya kiyaga cyegereye umupaka w’u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abaturiye inkombe za kiriya kiyaga bavuga ko abakozi bo mu by’ubutabazi baje kureba mu gitondo basanga ku nkombe hari imirambo ine y’abagore, ine y’abana b’abakobwa n’indi itatu y’abana b’abahungu.
Ibi bibaye nyuma y’uko no ku wa Gatandatu hari abantu 62 barohamye ariko Imana ikinga akaboko ntihagira abahasiga ubuzima.
The Nation yanditse ko kugeza ubu nta mubare uramenyekana w’abantu bose bari bari muri buriya bwato.
Ababibonye bavuga ko buriya bwato bwavaga ahitwa Uvira bugana ahitwa Karamba mu mwigimbakirwa wa Ubwari.
Bwagonze ibuye bugeze ahitwa Mboko, buhita burohama. Ni ubwato bwa moteri.
Ubujyakuzimu bw’Ikiyaga cya Tanganyika burihariye…
Ikiyaga cya Tanganyika ni cyo kiyaga cya Mbere muri Afurika gifite ubujyakuzimu( aho ari hose) burebure kurusha ubundi, kikaba icya kabiri ku isi nyuma y’ikiyaga cya Baikal kiba muri Siberia.
Gikora ku bihugu bine ari byo: Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, u Burundi na Zambia,
Tanzania na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibyo bifite ubuso bunini bw’iki kiyaga kuko Tanzania ifite 46% mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite 40% by’ubuso bwacyo.
Amazi ava muri iki kiyaga ayoboka mu ruzi rwa Congo, narwo rukayajyana mu Nyanja ya Atlantic.
Ikiyaga cya Tanganyika kiri mu biyaga bifite amazi atarimo umunyu kurusha ibindi, ndetse ngo kihariya 16% by’amazi y’ibiyaga atarimo umunyu( bayita fresh water).
Gifite kilometero 50 z’ubugari na kilometero 676 z’uburebure.Kiri ku buso bwa 32,900 km2, kikagira ubujyakuzimu bwa kilometero 1,471 mu kiyaga rwagati n’ubwa 570 m ku nkombe.