Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 13 Muri Uganda Bamaze Kwicwa Mu Buryo Bw’Amayobera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu 13 Muri Uganda Bamaze Kwicwa Mu Buryo Bw’Amayobera

admin
Last updated: 24 August 2021 10:36 am
admin
Share
SHARE

Abantu bataramenyekana bishe umugabo w’imyaka 61 mu gace ka Masaka muri Uganda, nyuma y’amasaha 24 undi yishwe mu buryo bumwe.

Byatumye abantu bamaze kwicwa urw’agashinyaguro buzura 13, guhera ubwo abantu bataramenyekana batangiraga kwica abantu urusorongo ku wa 22 Nyakanga 2021, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ubwo bwicanyi bumaze kuba mu turere twa Masaka, Lwengo, Sembabule, Bukomansimbi na Lyantonde, abantu bakicwa n’abagizi ba nabi babasanze mu ngo.

Umuvugizi wa polisi mu majyepfo ya Uganda, Muhammad Nsubuga, yavuze ko amaperereza yerekanye ko uwishwe kuri uyu wa Mbere, abagizi ba nabi bamusanze iwe, binjira mu nzu, bamukubita ubuhiri mu mutwe ahita apfa.

Yakomeje ati “Bahise bajyana umurambo bawutaba mu murima we w’ikawa, ariko igihimba gikomeza kugaragara hejuru.”

Igitangaje ni uko abo bagizi ba nabi nta kintu na kimwe batwaye mu nzu ye nk’uko byakomeje kugenda ku bandi, bigaragara ko umugambi wabo ari ukwica gusa.

Mu bwicanyi bwakozwe ku Cyumweru nabwo umusaza w’imyaka 87 yishwe akubiswe isuka mu mutwe.

Abaturage bakomeje gusaba Polisi ya Uganda gukora iperereza ikagaragaza abarimo gukora ubwo bwicanyi.

Ni nyuma y’uko hafi aho haheruka kwicirwa abandi bantu babiri bo bahoze mu ngabo za Uganda, ariko ntabwo higeze hamenyekana ababyihishe inyuma.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyepfo ya Uganda, Paul Nkore, yahise ajya aho byabereye, asaba abaturage kurushaho kuba maso.

Yavuze ko igiteye impungenge ari uko nibura muri Masaka buri munsi hicwa umuntu, ariko abaturage ntibatange amakuru ahagije kandi bayafite.

Si ibikorwa biba ku baturage basanzwe gusa, kuko mu minsi ishize Minisitiri ushinzwe Imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala, imodoka ye yarashwe n’abantu bitwaje intwaro, bahitana umukobwa we n’umushoferi, we arakomereka.

Uretse uwo, n’abandi bantu bakomeye muri Uganda bagiye baraswa kandi kumenya ababyihishe inyuma bikagorana.

TAGGED:featuredMasakaUbwicanyiUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IBUKA Yashimiye U Buholandi
Next Article Abakobwa 250 Bigaga Muri Afghanistan Bategerejwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?