Abantu 13 Muri Uganda Bamaze Kwicwa Mu Buryo Bw’Amayobera

Abantu bataramenyekana bishe umugabo w’imyaka 61 mu gace ka Masaka muri Uganda, nyuma y’amasaha 24 undi yishwe mu buryo bumwe.

Byatumye abantu bamaze kwicwa urw’agashinyaguro buzura 13, guhera ubwo abantu bataramenyekana batangiraga kwica abantu urusorongo ku wa 22 Nyakanga 2021, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ubwo bwicanyi bumaze kuba mu turere twa Masaka, Lwengo, Sembabule, Bukomansimbi na Lyantonde, abantu bakicwa n’abagizi ba nabi babasanze mu ngo.

Umuvugizi wa polisi mu majyepfo ya Uganda, Muhammad Nsubuga, yavuze ko amaperereza yerekanye ko uwishwe kuri uyu wa Mbere, abagizi ba nabi bamusanze iwe, binjira mu nzu, bamukubita ubuhiri mu mutwe ahita apfa.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Bahise bajyana umurambo bawutaba mu murima we w’ikawa, ariko igihimba gikomeza kugaragara hejuru.”

Igitangaje ni uko abo bagizi ba nabi nta kintu na kimwe batwaye mu nzu ye nk’uko byakomeje kugenda ku bandi, bigaragara ko umugambi wabo ari ukwica gusa.

Mu bwicanyi bwakozwe ku Cyumweru nabwo umusaza w’imyaka 87 yishwe akubiswe isuka mu mutwe.

Abaturage bakomeje gusaba Polisi ya Uganda gukora iperereza ikagaragaza abarimo gukora ubwo bwicanyi.

Ni nyuma y’uko hafi aho haheruka kwicirwa abandi bantu babiri bo bahoze mu ngabo za Uganda, ariko ntabwo higeze hamenyekana ababyihishe inyuma.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyepfo ya Uganda, Paul Nkore, yahise ajya aho byabereye, asaba abaturage kurushaho kuba maso.

Yavuze ko igiteye impungenge ari uko nibura muri Masaka buri munsi hicwa umuntu, ariko abaturage ntibatange amakuru ahagije kandi bayafite.

Si ibikorwa biba ku baturage basanzwe gusa, kuko mu minsi ishize Minisitiri ushinzwe Imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala, imodoka ye yarashwe n’abantu bitwaje intwaro, bahitana umukobwa we n’umushoferi, we arakomereka.

Uretse uwo, n’abandi bantu bakomeye muri Uganda bagiye baraswa kandi kumenya ababyihishe inyuma bikagorana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version