Abantu 14 Biciwe Icyarimwe Barashwe

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Leta ya Chicago haraye haguye ishyano ubwo umuntu yarasaga abantu bari baje mu birori bita Halloween akica abantu 14, abandi icyenda bakaba bari hagati y’urupfu n’umupfumu.

Iri shyano ryabereye ahitwa Garfield ahitwa West Side muri Chicago.

Polisi ivuga ko mu bantu 14 bahasize ubuzima harimo n’abana bari baje muri biriya birori bihuza abantu baba bihinduye amasura basa n’ibikoko.

Kugeza ubu kandi Polisi iracyaperereza iby’iri raswa riri mu bikorwa by’ubugome bya vuba aha bihitanye Abanyamerika benshi icyarimwe.

- Advertisement -

Ikindi ni uko ngo Leta ya Chicago ari yo ya mbere igaragaramo urugomo kurusha izindi muri Amerika.

Kuva yatangira kuyoborwa na Lori Lightfoot mu mpera z’umwaka wa 2019 ngo yibasiwe cyane n’ibikorwa by’urugomo bihitana benshi.

Lori yari aherutse no kwamaganirwa kure ubwo yasabaga ko yakongezwa umushahara wa 5% kubera ngo ngo akora cyane, ariko abaturage bamwamaganira kure bavuga ko abaye akora cyane yaba yarahagaritse urugomo ruhamaze iminsi.

Madamu Lori Lightfoot buri kwezi agerana iwe umushahara  $209,915.

Madamu Lori Lightfoot

Yifuza ko bamwongerera umushahara ukagera ku  $216,210.

Ubwicanyi muri Chicago buriganje kubera ko n’imibare yo mu mwaka wa 2021 yerekana ko abantu 707 bishwe barashwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version