Israel Ikomeje Ubufatanye N’u Rwanda Mu Ugateza Imbere Ubuhinzi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yaraye ifatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda gutangiza icyumweru kihariye gifasha abanyeshuri biga ubuhinzi kwinjira mu masomo yo ku rwego rwo hejuru m’ukubuzamura.

Ni amasomo agize icyo bita Rwanda- Israel Agro-Internship Programe.

Kuri iyi nshuro abanyeshuri 192 nibo batangiye aya masomo mu muhango witwabiriwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Israel isanzwe ari igihugu cyateye imbere mu buhinzi bukoresha ubutaka buto n’amazi make kuko igice kinini cy’iki gihugu mu by’ukuri ari ubutayu.

- Advertisement -

Mu rwego rwo gushaka ibyo igaburira abayituye, Israel yafashe amazi yo mu mu ruzi rwa Yorodani irayakurura iyakoresha m’ukuhira imyaka.

Iyakoresha neza k’uburyo buri gitonyanga kigira akamaro, bitabaye ngombwa ko amazi yisuka ari menshi agapfa ubusa.

Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bwo Hagati, gifite na za Kaminuza zigisha ubuhinzi ziri ku rwego rwo hejuru kurusha nyinshi ku isi.

Zimwe murizo ni Hebrew University of Jerusalem na Ben- Gurion University Of the Negev.

Ubutaka bwa Israel bushobora guhingwa mu buryo busanzwe bungana na 20% gusa.

N’ubwo ari uko bimeze, muri 2008 ubuhinzi bwa Israel bwatanze umusanzu ungana na 2.8% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Icyo gihe 3.8% by’umusaruro wavuye mu buhinzi byoherejwe hanze.

Abaturage ba Israel bahinga bangana na 3.7% ariko nibo batanga ibyo igihugu cyose kirya ku kigero cya 95% ibindi bisigaye igihugu kikabitumiza hanze.

Ibyo gitumiza hanze birimo ibinyampeke, inyama, ikawe,cacao n’isukari.

U Rwanda narwo rufite umugambi wo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi binyuze mu kuhira imyaka.

Ahanini amazi yeza imyaka Abanyarwanda batera ni aturuka ku mvura.

Imvura ariko ntikigwa ku bipimo n’ibihe hari isanganywe bityo abantu bakarumbya.

Ni imwe mu mpamvu abahanga mu buhinzi batangiye kureba niba ibiyaga n’imigezi u Rwanda rufite bitaba isoko yo kuhira imyaka bityo abantu bakeza mu bihe bidahindagurika kandi bufatika.

Ubufatanye hagati ya Yeruzalemu na Kigali mu by’ubuhinzi kandi bumaze igihe ndetse bwatangiye gutanga umusaruro.

Abarangije amasomo muri kiriya gihugu bashinze ihuriro bise HoReCo(Horticulture in Reality Corporation).

Intego yabo y’ibanze yari  ukuvugurura imihingire y’imboga.

Abagize  iri huriro bakora ubuhinzi bugezweho bakoresheje kuhira k’ubuso buto ariko hakera byinshi.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere bakoreramo buriya buhinzi, akaba ari nako Karere ka mbere mu Rwanda kabamo ibiyaga byinshi kuko bigera kuri 18.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version