Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 17 Bafashwe Bari Gusengera Mu Rugo Rw’Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu 17 Bafashwe Bari Gusengera Mu Rugo Rw’Umuturage

admin
Last updated: 27 May 2021 7:54 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rw’umuturage w’imyaka 50, abantu 17 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi. Bose uko ari 17 basengera mu itorero rya ADEPR, bari baturutse mu mirenge ya Kagogo na Cyanika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Aphorodice Nkundineza, yavuze ko amakuru y’aba bantu bayamenye mu ma saa saba z’amanywa, bayabwiwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Duhita tujyayo dusanga koko barahari, bateraniye mu cyumba gifunganye, begeranye, barimo basenga, barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, turabafata.”

Yibukije abanyamasengesho n’abaturage muri rusange barenga ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 ko bakwiye kureka imyitwarire igendanye n’imyumvire yabo, inyuranya n’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati “Kwitwaza ko uri umunyamasengesho ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze abandi COVID-19, kuko yo ntirobanura, ifata uwo ariwe wese.  Nubwo insengero zifunze hari izemerewe gukora, abantu bakwiye kuba arizo bajya gusengeramo, bakwiye kumenya ko niba Leta ishyizeho amabwiriza ajyanye no kurwanya iki cyorezo atareba bamwe ngo abandi bayirengagize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Emmy Wilson, yabwiye abasengaga kureka ibikorwa byo guteranira ahantu hatemewe, kuko bikwirakwiza ubwandu. Ahubwo, bakagira uruhare mu kwirinda banarinda abandi  bateranira mu nsengero zafunguwe, kandi nabwo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe bajyanwe ku biro by’Umurenge wa Cyanika bongera kwigishwa amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19, banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

TAGGED:BureraCOVID-19featuredPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bana Mwirinde Ibyaha Kuko N’Ufite Imyaka 16 Arabihanirwa- Umuyobozi Wungirije Wa RIB
Next Article Perezida Macron Yageze I Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?