Abantu 17 Bafashwe Bari Gusengera Mu Rugo Rw’Umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rw’umuturage w’imyaka 50, abantu 17 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi. Bose uko ari 17 basengera mu itorero rya ADEPR, bari baturutse mu mirenge ya Kagogo na Cyanika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Aphorodice Nkundineza, yavuze ko amakuru y’aba bantu bayamenye mu ma saa saba z’amanywa, bayabwiwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Duhita tujyayo dusanga koko barahari, bateraniye mu cyumba gifunganye, begeranye, barimo basenga, barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, turabafata.”

- Advertisement -

Yibukije abanyamasengesho n’abaturage muri rusange barenga ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 ko bakwiye kureka imyitwarire igendanye n’imyumvire yabo, inyuranya n’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati “Kwitwaza ko uri umunyamasengesho ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze abandi COVID-19, kuko yo ntirobanura, ifata uwo ariwe wese.  Nubwo insengero zifunze hari izemerewe gukora, abantu bakwiye kuba arizo bajya gusengeramo, bakwiye kumenya ko niba Leta ishyizeho amabwiriza ajyanye no kurwanya iki cyorezo atareba bamwe ngo abandi bayirengagize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Mwambutsa Emmy Wilson, yabwiye abasengaga kureka ibikorwa byo guteranira ahantu hatemewe, kuko bikwirakwiza ubwandu. Ahubwo, bakagira uruhare mu kwirinda banarinda abandi  bateranira mu nsengero zafunguwe, kandi nabwo bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19.

Abafashwe bajyanwe ku biro by’Umurenge wa Cyanika bongera kwigishwa amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19, banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version