Bana Mwirinde Ibyaha Kuko N’Ufite Imyaka 16 Arabihanirwa- Umuyobozi Wungirije Wa RIB

????????????????????????????????????

Madamu Isabelle Kalihangabo, akaba ari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha yaganirije abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali abagira inama zo kwirinda ibyaha birimo no kuba basambanya bagenzi babo ku ngufu cyangwa bakabahohotera.

Umwe muri bo yamubajije niba n’umwana ufite imyaka 16 y’amavuko aramutse ateye ateye inda undi abihanirwa, asubizwa ko bishoboka kuko amategeko abiteganya ariko ko adahanwa nk’umuntu muremure.

Kalihangabo yabwiye abanyeshuri biga muri kiriya kigo ko iyo umukobwa cyangwa umusore utarageza ikigero cyo kubaka urugo haba mu bukure no mu bukungu aba agomba kwirinda gutera cyangwa guterwa inda kuko iyo abikoze bigira ingaruka nini kuri ejo he hazaza.

Yavuze ko kuba aba akiri muto, biba bivuze ko nawe adashoboye kwirera, agikeneye kurerwa.

- Kwmamaza -

Undi munyeshuri yabajije Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB icyo amategeko ateganya iyo umwana atewe inda na mwene wabo urugero nka musaza we cyangwa mubyara, amusubiza ko icy’ingenzi uko iyo bibaye ikiba kigomba gukorwa ari ukubimenyesha abashinzwe umutekano cyangwa abandi bayobozi kugira ngo bikurikiranwe.

Abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali bahawe ikiganiro n’undi mugabo wahoze akoresha ibiyobyabwenge aza kubireka.Yababwiye uko byamugizeho ingaruka, zituma ajyanwa Iwawa mu kigo ngororamuco, biramudindiza mu iterambere rye.

Yavuze ko nta kibi atakoze kugira ngo abone ibyo biyobyabwenge kugeza n’ubwo  apfumuye za gereza ariko ubu ngo ameze neza kuko yiyubatse akaba afite atelier akoreramo imyenda.

Uyu musore usanzwe ukorera mu Karere ka Kicukiro yasabye abanyeshuri kutazashukwa na bagenzi babo ngo banywe ku kiyobyabwenge bumve uko kimera kuko bibangiza bikabadindiza mu buzima.

Iyi Gahunda Urwego rw’ubugenzacyaha rwatangirije muri kiriya kigo igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, kwirinda ibiyobyabwenge no gucuruza abantu.

Umuvugizi w’uru rwego, Dr Thierry B. Murangira avuga ko iriya gahunda izakomeza mu Rwanda hose, mu mashuri yatoranyijwe.

Biri gukorwa mu rwego gushyira mu bikorwa imwe mu nshingano eshatu za RIB ari yo gukumira ibyaha.

Ubusanzwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite inshingano eshatu: Gukumira, gutahura no kugenza ibyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version