Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 175 Barimo Abanduye Covid-19 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 175 Barimo Abanduye Covid-19 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage

Last updated: 30 January 2022 1:40 pm
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye abantu 175 mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Nyamagabe, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu igenzura n’ibipimo byakorewe bariya bantu 175, byagaragaye ko harimo babiri banduye Covid-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z’amanywa, mu murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, umudugudu wa Gakoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi yahise ijyayo isanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye barimo gusenga.

Bari bicaye bigeranye mu nzu abandi bari hanze, nta muntu wambaye agapfukamunwa, hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa.

Yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Yagize ati “COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y’inama njyanama y’akarere.

TAGGED:COVID-19featuredNyamagabePolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Cyicaro Gikuru Cya Polisi Y’u Rwanda Hafatiwe Amaraso
Next Article Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?