Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 175 Barimo Abanduye Covid-19 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 175 Barimo Abanduye Covid-19 Bafatiwe Mu Rugo Rw’Umuturage

admin
Last updated: 30 January 2022 1:40 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye abantu 175 mu rugo rw’umuturage mu Karere ka Nyamagabe, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu igenzura n’ibipimo byakorewe bariya bantu 175, byagaragaye ko harimo babiri banduye Covid-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z’amanywa, mu murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, umudugudu wa Gakoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi yahise ijyayo isanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye barimo gusenga.

Bari bicaye bigeranye mu nzu abandi bari hanze, nta muntu wambaye agapfukamunwa, hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa.

Yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Yagize ati “COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y’inama njyanama y’akarere.

TAGGED:COVID-19featuredNyamagabePolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Cyicaro Gikuru Cya Polisi Y’u Rwanda Hafatiwe Amaraso
Next Article Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?