Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 19 Bishwe Barasiwe i Kabul Muri Afghanistan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abantu 19 Bishwe Barasiwe i Kabul Muri Afghanistan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2021 1:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Afghanistan ari wo Kabul habereye ubwicanyi bukomeye bwaguyemo abantu 19 abandi 50 barakomereka. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa sita z’amanywa.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yanditse ku rubuga rwayo ko umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima muri kiriya gihugu yayibwiye ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya gisirikare bya Kabul.

Bivugwa ko kiriya gitero cyari kigamije kwica abarwayi barwariye muri biriya bitaro bikorwamo n’abaganga batojwe n’ingabo z’Amerika ziherutse gutahuka nyuma y’icyemezo cya Perezida Biden.

Ubu bwicanyi buje bukurikira ubundi bukomeye kurushaho bwakozwe muri Kanama, 2021, bwabereye ku kibuga cy’indege kitiriwe Hamid Kharzai wigeze gutegeka Afghanistan.

Icyo gihe inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe za Amerika n’iza Afghanistan zatangaje ko abaturage nibura 60 n’abasirikare 12 ba Amerika aribo biciwe ku kibuga cy’indege, baturikanwe n’ibisasu byakomerekeje abandi benshi.

Ntabwo abaturikije biriya bisasu bahise bamenyekana, ariko nyuma ibyo bitero byaje kwigambwa n’umutwe wa Islamic state.

Icyo gihe habanje guturika ibisasu bibiri byanahitanye abasirikare 12 ba Amerika bari bacunze umutekano w’abaturage benshi, bakoraniye ku kibuga cy’indege bashaka guhunga.

Abandi basirikare 15 bakomeretse, mu gihe mu baturage habarurwa abasaga 140 nk’uko Al Jazeera yabitangaje icyo gihe.

Mu gihe abantu bari bakigerageza gutabara inkomere, amakuru avuga ko hahise haba iturika ry’ikindi gisasu cya gatatu.

Muri iki gihe Afghanistan iyoborwa n’Abatalibani bayambuye ubutegetsi bwa Ashraf Ghani wari ushyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kugeza ubu ntawe urigamba igitero cyagabye ku bitaro by’i Kabul kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Ugushyingo, 2021.

TAGGED:AbafaransaAfghanistanAmerikafeaturedIkibuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Havutse Ikigega Cy’Ishoramari Cya Miliyoni $250
Next Article RBC Yagizwe Ikigo cy’Icyitegererezo Mu Gukingira COVID-19 Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?