Abantu 19 Bishwe Barasiwe i Kabul Muri Afghanistan

Mu Murwa mukuru wa Afghanistan ari wo Kabul habereye ubwicanyi bukomeye bwaguyemo abantu 19 abandi 50 barakomereka. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa sita z’amanywa.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yanditse ku rubuga rwayo ko umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima muri kiriya gihugu yayibwiye ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya gisirikare bya Kabul.

Bivugwa ko kiriya gitero cyari kigamije kwica abarwayi barwariye muri biriya bitaro bikorwamo n’abaganga batojwe n’ingabo z’Amerika ziherutse gutahuka nyuma y’icyemezo cya Perezida Biden.

Ubu bwicanyi buje bukurikira ubundi bukomeye kurushaho bwakozwe muri Kanama, 2021, bwabereye ku kibuga cy’indege kitiriwe Hamid Kharzai wigeze gutegeka Afghanistan.

- Advertisement -

Icyo gihe inzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe za Amerika n’iza Afghanistan zatangaje ko abaturage nibura 60 n’abasirikare 12 ba Amerika aribo biciwe ku kibuga cy’indege, baturikanwe n’ibisasu byakomerekeje abandi benshi.

Ntabwo abaturikije biriya bisasu bahise bamenyekana, ariko nyuma ibyo bitero byaje kwigambwa n’umutwe wa Islamic state.

Icyo gihe habanje guturika ibisasu bibiri byanahitanye abasirikare 12 ba Amerika bari bacunze umutekano w’abaturage benshi, bakoraniye ku kibuga cy’indege bashaka guhunga.

Abandi basirikare 15 bakomeretse, mu gihe mu baturage habarurwa abasaga 140 nk’uko Al Jazeera yabitangaje icyo gihe.

Mu gihe abantu bari bakigerageza gutabara inkomere, amakuru avuga ko hahise haba iturika ry’ikindi gisasu cya gatatu.

Muri iki gihe Afghanistan iyoborwa n’Abatalibani bayambuye ubutegetsi bwa Ashraf Ghani wari ushyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kugeza ubu ntawe urigamba igitero cyagabye ku bitaro by’i Kabul kuri uyu wa Kabiri tariki 02, Ugushyingo, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version