Abantu 1,941 Bahitanywe N’Umutingito Wo Muri Haiti

Ibarura ry’abahitanywe n’umutingito uherutse kuba muri Haiti ryerekana ko bamaze kugera kuri 1,941 abandi 9,900 barakomeretse hasenyuka inzu 60,000. Ni umutingito wari ufite ubukana bungana na 7.2 ku gipimo cya Richter.

Igice kinini cyangirijwe nawo ni ikiri mu Murwa mukuru Port-au-Prince.

Abantu benshi bavuye mu ngo zabo barahunga, kandi hejuru yawo hiyongereyeho imvura nyinshi yateje inkangu n’imyuzure, iyi nayo ikaba ishobora kuzateza indwara.

Iby’uko uriya mwuzure ushobora guteza indwara byatangajwe n’Ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imiyaga ya serwakira kitwa The US National Hurricane Center.

- Advertisement -

Haiti iri mu bibazo bisa na wa mugani Abanyarwanda baca uvuga ko ‘uwarose nabi burinda bucya’.

Ibyago ifite muri iki gihe bije nyuma yo gupfusha Umukuru w’igihugu wishwe arashwe.

Ikindi ni uko atari ubwa mbere kiriya gihugu kibasiwe n’umutingito kuko no mu mwaka wa 2010 cyabayemo umutingito wari ufite ubukana bwa 7.0 ukaba warishe abantu 200,000 ugakura abaturage miliyoni 1.5 mu byabo.

Icyo gihe 60% by’ibikorwa remezo by’ubuzima byarasenyutse, amashanyarazi n’amazi meza nabyo birangirika k’uburyo Umuryango mpuzamahanga wakoze uko ushoboye ngo igihugu cyongere gusanwa bundi bushya.

Ibyamenyekanye kuri uriya mutingito:

Watangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14, Kanama, 2021 utangira ufite ubukana bucye.

Mu buryo bwihuse wahise wongera ingufu.  Watangiye mu bilometero 10 mu bujyakuzimu, mu gace kitwa Saint-Louis du Sud.

Abantu bashobora kugerwaho n’ingaruka z’uyu mutingito ni abatuye hagati ya Kilometero 15 na Kilometero 50 uturutse aho umutingito watangiriye( bahita Epicenter mu Cyongereza).

Ni agace gatuwe n’abaturage bari hagati ya 234,222 n’abaturage 996, 458 uko ugenda witarura aho umutingito watangiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version