Abantu 200 Barohamye

Hari ku wa Gatatu tariki 26 Gicurasi, 2021 ubwo ubwato bwari burimo abantu 200 byarohamaga, kugeza ubu umubare nyawo w’abantu bose bahasize ubuzima ukaba utaramenyekana.  Byabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Kugeza ubu Umuryango utabara imbabare muri Nigeria wamaze kubona imirambo 40, ariko hari indi itaraboneka ndetse bikekwa ko ari bo benshi kandi biganjemo abana n’abagore.

Umunyamakuru wa Reuters muri kariya gace avuga ko abenshi mu bari muri buriya bwato bari abagabo bari bimukanye n’abagore n’abana babo bavuye mu Ntara ya Niger bagiye mu yindi ntara bituranye bivugwa ko irimo abaturage bafite ubuzima bwiza kurushaho.

Ni mu gace kitwa  Kainji  muri Nigeria.

- Advertisement -

Mu bice bitandukanye by’Afurika cyane cyane ibyo mu cyaro, hajya haba impanuka zituma hari abantu benshi bicwa n’amazi.

Igihugu kijya kuvugwaho impanuka nka ziriya kandi zikomeye ni Repubulika ya Demukarasi  ya Congo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version