Abafaransa Bashaka Kubaka Mu Rwanda Imodoka Zigendera Ku Migozi

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver yagiranye ibiganiro n’abashoramari b’Abafaransa, bagaragaje ubushake bwo gushora amafaranga mu kubaka umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

Iri tsinda ry’abashoramari b’Abafaransa bari mu Rwanda hamwe na Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron, wasoje uruzinduko kuri uyu wa Gatanu.

Iryo tsinda ry’abashoramari 15 bakomeye bo mu Bufaransa ryagaragaje inzego bifuza gushoramo imari zirimo ubuzima, ubwikorezi no kubika ibicuruzwa, ingufu, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Minisiteri y’ibikorwa remezo kuri uyu wa Kane yatangaje iti “Uyu munsi Minisitiri Gatete Claver yakiriye itsinda rya ba rwiyemezamirimo bo mu Bufaransa, bifuza gushora imari mu mushinga w’imodoka zigendera ku migozi hagamijwe koroshya ingendo zo mu mijyi mu Rwanda.”

- Advertisement -

Yatangaje ko biriya biganiro byibanze ku buryo umushinga washyirwa mu bikorwa, uburyo bwo kuwubungabunga no gucunga ibikorwa remezo turiya tumodoka twifashisha.

Uyu mushinga umaze iminsi ndetse mu mwaka ushize ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko urimo gushyirwamo imbaraga, ngo wunganire ubwikorezi bukoresha imihanda isanzwe.

Icyo gihe uwari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko ibiganiro n’abashoramari batandukanye byatangiye, nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije umuvuduko wabyo.

Ati “Hari imishinga ibiri irimo gukorerwa inyigo ndetse zaratangiye, hari uwitwa ‘Cable Cars’ wa turiya tumodoka duca ku migozi, ariko dushobora no kongera uko isura y’Umujyi wa Kigali ugaragara mu bukerarugendo, iyo urebye imisozi dufite nka Jali, Mont Kigali, hariya Rebero, ubona ari imiterere iberanye n’utwo tumodoka.”

Undi mushinga ni uzwi nka PRT (Personal Rapid Transit) nk’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu hakoreshejwe utumodoka duto, kamwe gashobora gutwara abantu bane, batandatu cyangwa umunani, duca ku byuma.

Uyu mushinga w’utumodoka usaba ishoramari rikomeye kandi ukitabwaho bihagije, kuko abantu baba bagendera ku migozi ica mu kirere.

Byose bikorwa hirindwa impanuka nk’iyabereye mu Butaliyani ku Cyumweru, ubwo umugozi wacikaga hagapfa abantu 14.

Perezida Macron yasoje uruzinduko mu Rwanda, arukomereza muri Afurika y’Epfo.

Minisitiri Gatete mu biganiro n’abashoramari bo mu Bufaransa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version