Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 230 Bafatanywe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyoni £4.3
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abantu 230 Bafatanywe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyoni £4.3

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2022 7:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo guhashya abacuruza ibiyobyabwenge no gukumira ko bigezwa hirya no hino ku isi aho bitaragera, Polisi y’u Bwongereza imaze iminsi ihiga kandi igafata abantu bacuruza mugo( heroin) cocain n’ikiyobyabwenge kitamerewe cyane kitwa crack.

Guhera taliki 03, Ukwakira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abantu 230 bakorera mu mashyirahamwe 70 y’abacuruza ibiyobyabwenge barafashwe.

Ibiyobyabwenge byafashwe biri mu bifatwa nk’ibikomeye kurusha ibindi ku isi kuko biri mu cyiciro cya mbere, icyo bita Class A.

Abapolisi bo muri Scotland kandi bamaze iminsi bafata abandi bagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge byo ku rwego rwa kabiri bifite agaciro k’ama £335,000 ndetse babasanganye n’imbunda 60, inkota yo mu bwoko bwa samurai( zizwi cyane mu Buyapani kandi ziba ari ndende), imihoro, ibyuma babagisha amatungo n’ibindi byuma abagome bitwaza.

Mu kubafata kandi, Polisi ysanze hari abantu bari baragizwe imbata na bariya bagizi ba nabi.

Barimo abana 249, abagabo 215 n’abagore  34. Bose bararekuwe.

Abo bagizi ba nabi bose bari barashatse imirongo bahamagarana ho bakamenya aho runaka ari, bakaganira uko bamugezaho ibiyobyabwenge nawe akabigeza aho bamutumye.

Nyuma yo kumenya uko babigenza, Sky News yanditse ko Polisi yashatse uko yajya ifata bamwe, nabo bakayirangira abandi, gutyo gutyo kugeza ubwo ifashe abangana kuriya.

Mu Burayi, u Bwongereza buri mu bihugu bya mbere bigira udutsiko tw’abagizi ba nabi benshi kandi bakoresha urugomo rukomeye mu kwica abantu bo kubambura.

Intero ya Polisi mu Bwongereza ni uko Londres igomba kuba Umujyi utekanye.

Icyakora ni akazi gakomeye kubera ko uriya mujyi  ari munini, utuwe n’abakire kandi abenshi batakimenya uko abana babo biriwe n’abo  biriranywe.

Ibi bituma abenshi bitwara nabi, bakitwara uko babyumva cyangwa uko bohejwe na bagenzi babo bangana.

Icyakora si umwihariko w’u Bwongereza gusa kuko muri iki gihe iki kibazo wagisanga henshi.

TAGGED:BwongerezaIbiyobyabwengePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuntu Nasigara Atuye Ku Isi Wenyine Bizamwungura Iki?
Next Article Perezida Kagame Ati: ‘Afurika Si Umugabane W’Ibibazo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?