Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 27 Bafatiwe Mu Nzu Barimo Gusenga Barenze Ku Mabwiriza Yo Kurwanya COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 27 Bafatiwe Mu Nzu Barimo Gusenga Barenze Ku Mabwiriza Yo Kurwanya COVID-19

Last updated: 16 March 2021 9:26 am
Share
SHARE

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yasanze abantu 27 mu nzu iherereye mu Murenge wa Manyagiro, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. 

Bafashwe ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe, baturutse mu mirenge itandukanye kuko hari abari baturutse mu Mirenge ya Rubaya na Cyumba mu Karere ka Gicumbi no mu Murenge wa Bungwe wo mu  Karere ka Burera.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP  Jean Bosco Minani  yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bari  basanzwe babona abo bantu bajya kuhasengera cyane cyane ku Cyumweru.

Ati “Hari saa munani z’amanywa nibwo umuturage yaduhaye amakuru tujyayo dusanga abantu bateraniye mu cyumba gifunganye barimo gusenga. Nyiri urugo ni we wari uyoboye amasengesho, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bubahirije.”

SP Minani  yakomeje avuga ko ukurikije uko abo bantu banganaga  mu cyumba kimwe byari biteye impungenge ko bakwanduzanya COVID-19 kuko bari begeranye cyane  harimo ubushyuhe bwinshi, harimo abatambaye udupfukamunwa ndetse nta n’aho gukarabira hahari.

Yakomeje akangurira abaturage gukurikiza amabwiriza, bakareka imyumvire itari myiza ibabuza kugendera ku mabwiriza Igihugu kiba cyatanze.

Ati” Ntabwo Leta ibuza abantu gusenga ndetse hano mu Karere ka Gicumbi hari insengero 81 zujuje amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zemerewe gusengerwamo. Ariko bariya banze kuzijyamo ahubwo bahitamo kujya kubyiganira mu nzu y’uriya muturage.”  

Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo ku buzima bw’abantu, basabwa kubahiriza amabwiriza yo kukirinda nyuma bacibwa amande.

TAGGED:COVID-19GicumbiPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’U Rwanda Na Polisi Muri Centrafrique Bakingiwe COVID-19
Next Article CP Kabera Yakingiwe COVID, Ati: ‘Kurikiza Amabwiza Yose Yo Kuyirinda’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?