Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu 33 Bakurikiranyweho Gutwara Ibinyabiziga Banyoye Ibisindisha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu 33 Bakurikiranyweho Gutwara Ibinyabiziga Banyoye Ibisindisha

Last updated: 30 August 2021 5:02 pm
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali kandi banyoye ibisindisha. Batawe muri yombi ku minsi itandukanye kuva ku wa 26 Kanama kugeza mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama.

Umwe mu bafashwe yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ari muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo, yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza amafunguro, aza gutungurwa no gufatwa n’abapolisi bamupimye basanga afite alukolo (alcohol) iri ku gipimo cya 2.

Yagize ati ”Inzoga yo narayinyoye icupa rimwe ndimo kurya muri resitora i Kabuga, nageze mu Karere ka Kicukiro saa tatu z’ijoro abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagaritse ntwaye imodoka, barampima basanga mfite alukoro ingana na 2.”

Yanyoye icupa rimwe yibwira ko imashini itaza kubigaragaza

Yavuze ko ahakuye isomo, akangurira abandi bashoferi n’abatwara ibinyabiziga muri rusange kujya birinda gutwara banyoye ibisindisha.

Ati ”Mbikuyemo isomo kuko nafunzwe iminsi itanu kandi n’umukoresha wanjye ashobora kunsezerera mu kazi. Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya birinda kunywa ibisindisha igihe cyose bazi ko bari butware. Iyo wanyoye ibisindisha ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga utwaye.”

Mugenzi we yavuze ko na we yanyoye icupa rimwe arimo kurya, ari iwe mu rugo.

Asubiye ku kazi ngo yahuye n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bamupimye basanga afite igipimo cya 2.3.

Avuga ko atari azi ko iyo umuntu anyoye inzoga arimo kurya ashobora kugira igipimo kingana kuriya.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent  of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama, mu mihanda yo mu Mujyi  wa Kigali.

Yongeye kwibutsa abantu ko ntawe ugomba gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Ati ”Turongera gukangurira abantu ko batagomba gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, uko ibinyabiziga byiyongera turasaba n’abantu kugira umuco wo kubitwara batanyoye. Ntabwo Polisi izigera itezuka kugukangurira abantu kwirinda ayo makosa, ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

CSP Sendahangarwa yakomeje aburira abantu ko itegeko ririmo kuvugururwa igihe ryarangiye hari ubwo uzajya ufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha azajya ukamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo
TAGGED:Africa Apollo SendahangarwafeaturedPolisi y’u RwandaUmujyi wa Kigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aho Imitekerereze Y’Abanyabwenge Itandukanira N’Iy’Abantu Basanzwe
Next Article Abantu Barimo Umushinwa Bakurikiranyweho Iyicarubozo Ryakorewe I Rutsiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?