Abantu 33 Bakurikiranyweho Gutwara Ibinyabiziga Banyoye Ibisindisha

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali kandi banyoye ibisindisha. Batawe muri yombi ku minsi itandukanye kuva ku wa 26 Kanama kugeza mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama.

Umwe mu bafashwe yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ari muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo, yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza amafunguro, aza gutungurwa no gufatwa n’abapolisi bamupimye basanga afite alukolo (alcohol) iri ku gipimo cya 2.

Yagize ati ”Inzoga yo narayinyoye icupa rimwe ndimo kurya muri resitora i Kabuga, nageze mu Karere ka Kicukiro saa tatu z’ijoro abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagaritse ntwaye imodoka, barampima basanga mfite alukoro ingana na 2.”

Yanyoye icupa rimwe yibwira ko imashini itaza kubigaragaza

Yavuze ko ahakuye isomo, akangurira abandi bashoferi n’abatwara ibinyabiziga muri rusange kujya birinda gutwara banyoye ibisindisha.

Ati ”Mbikuyemo isomo kuko nafunzwe iminsi itanu kandi n’umukoresha wanjye ashobora kunsezerera mu kazi. Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya birinda kunywa ibisindisha igihe cyose bazi ko bari butware. Iyo wanyoye ibisindisha ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga utwaye.”

Mugenzi we yavuze ko na we yanyoye icupa rimwe arimo kurya, ari iwe mu rugo.

Asubiye ku kazi ngo yahuye n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bamupimye basanga afite igipimo cya 2.3.

Avuga ko atari azi ko iyo umuntu anyoye inzoga arimo kurya ashobora kugira igipimo kingana kuriya.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent  of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama, mu mihanda yo mu Mujyi  wa Kigali.

Yongeye kwibutsa abantu ko ntawe ugomba gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Ati ”Turongera gukangurira abantu ko batagomba gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, uko ibinyabiziga byiyongera turasaba n’abantu kugira umuco wo kubitwara batanyoye. Ntabwo Polisi izigera itezuka kugukangurira abantu kwirinda ayo makosa, ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

CSP Sendahangarwa yakomeje aburira abantu ko itegeko ririmo kuvugururwa igihe ryarangiye hari ubwo uzajya ufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha azajya ukamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version