Abantu 37 Bafatiwe i Kigali Barimo Gukina Filime Abandi Bari Mu Birori

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 37 bafatiwe makoraniro atemewe mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, barimo 27 bafatiwe mu nzu barimo gutegura filime n’abandi 10 bafatiwe mu rugo rw’umuturage bari mu birori.

Beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, nyuma yo gufatwa mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare. Bose bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa  Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga.

Umwe mu bantu 27 bafatiwe muri Guest House bakoranye mu buryo butemewe, yemeye ko yari yabahurije hamwe bagenzi be ngo bafate amashusho ya filime barimo gukina. Yemeye ko bakoze amakosa, ayasabira imbabazi.

- Advertisement -

Yagize ati ”Abapolisi badufashe ahagana saa tanu z’ijoro kuri iki Cyumweru, twari twarenze ku  mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko amakoraniro ntiyemewe kandi bamwe ntabwo bari bambaye agapfukamunwa ndetse nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

”Amakosa turayemera kuko ibyo twafatiwemo ntabwo byemewe kandi nta n’inzego izo arizo zose twari twabimenyesheje. Twagize kurenga ku masaha yo kuba turi mu ngo nk’uko amabwiriza abivuga ndetse tunarenga no ku yandi mabwiriza yose, byashoboka ko haba hari bagenzi bacu banduye tukaba twakwanduzanya, tukajya no kwanduza abo twasize mu rugo.”

Umuturage wari wasuwe n’abantu 10 na we yemeye ko bakoze amakosa ubwo basuranaga kandi bitemewe, bukabiriraho kugeza ubwo abapolisi babafashe mu gicuku bakiri mu birori.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko kwirinda COVID-19 bifite amabwiriza abigenga, ariko hakigaragara abantu bayarengaho nkana. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura abatubahiriza ayo mabwiriza.

Ati “Hari abantu bakeya basa nk’aho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 aribwo buryo bwo kuyirinda, ntabwo aribyo. Kwirinda kino cyorezo bifite amabwiriza n’ibyemezo bifatwa, ntabwo rero kucyirinda ari uguterana ngo mujye mu ngo munywe inzoga mukore ibirori.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ruriya rubyiruko 37 rugomba kwipimisha COVID-19 rwiyishyuriye, kuko hari ubwo wasanga hari abari bayanduye. Nyuma inzego zibishinzwe zigomba kubaca amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version