Ubuyobozi bw’u Burundi bwemeje ko nyuma y’inkongi yibasiye igice kimwe cya gereza ya Gitega, abantu 38 biganjemo abagororwa bamaze kwitaba Imana naho 69 bakomeretse.
Iyi gereza yafashwe n’inkongi ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Ntabwo icyayiteye kiramenyekana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Visi Perezida Prosper Bazombanza hamwe n’abandi bayobozi basuye iyi gereza, bitegereza ibyangijwe ndetse n’ingaruka uyu muriro wagize ku buzima bw’abari bayifungiwemo.
Yemeje ko imibare bamaze gushyikirizwa igaragaza ko abantu 38 bapfuye naho 69 bagakomereka, ubu bari mu bitaro bya Gitega aho barimo kwitabwaho n’abaganga nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta y’u Burundi, RTNB.
Hari amakuru ko abatekinisiye b’ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi mu Burundi (REGIDESO) bagerageje kwinjira muri gereza ngo bazimye umuriro, ariko bikananirana bagasohoka biruka.
Imihanda igana kuri gereza yiriwe ifunze mu gucunga umutekano ngo hatagira imfungwa zitoroka.
Amafoto menshi yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imfungwa zahiye ziryamye mu ivu, mu gihe abandi barokotse barimo guhabwa ubutabazi bw’ibanze n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.
Inzego z’umutekano z’u Burundi zatangaje ko zatangiye iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi.
Iyi nkongi yabaye nyuma y’uko ku munsi wabanje, abantu bataramenyekana bigabije urukiko rwa Gitega binjira mu madosiye barayatwara, andi baracagagura maze asigaye barayatwika.
Visi Perezida Prosper Bazombanza yagiye kureba ibyangijwe n’inkongi