Mu kigo cya Mutobo kiri mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo guha impamyabumenyi y’amahugurwa yahawe abantu 735 bahoze ari abarwanyi mu mitwe irwanya Leta. Biyemeje guhindura ibitekerezo, biyemeza gufatanya n’abandi baturage kubaka u Rwanda bakurikiza amategeko arugenga.
Umwe mu bagejeje ziriya mpamyabumenyi kuri bariya barwanyi ni Major General Eric Murokore.
I Mutobo bahigiye byinshi birimo imyuga n’ubundi bukorikori.
Impamvu yo kubigisha buriya bumenyi ni ukugira ngo nibasubira mu mirenge bazakoreshe ubumenyi bahawe mu kwibeshaho bahanga imirimo ishingiye ku bumenyi bakuye i Mutobo.
Abahawe ziriya mpamyabumenyi bagize icyiciro cya 67 kuva ariya masomo yatangira.
Bari ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’abasivili bakoranaga na bo.
Bahoze baba mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Igikorwa cyo gutanga ziriya mpamyabumenyi kitabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi na Perezida wa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare n’abahoze ari abarwanyi witwa Valérie Nyirahabineza.
Muri iki kigo bahigiye amasomo ajyanye n'uburere mboneragihugu n'imyuga itandukanye yo kubateza imbere.
Abahuguwe bavuga ko bashimishijwe n'uburyo igihugu cyabakiriye neza bakaba batahanye umugambi wo gufatanya n'abandi kubaka igihugu. #RBAAmakuru
📸@FaustinNkuru pic.twitter.com/MH6TT6niWV— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 24, 2022