Polisi Yafatanye Abantu Ibilo 630 By’Amabuye Y’Agaciro Ya Magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro yafashe umugabo w’imyaka 31 na mugenzi we w’imyaka 49 bafite magendu y’ibilo 630 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta na gasegereti, bayapakiye mu modoka ya Land Cruiser.

Bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abaturage baduhaye amakuru ko iyo modoka irimo gupakira ibintu kandi ko uri kubipakiza asanzwe azwiho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Tukimara guhabwa ayo makuru abapolisi bakorera muri uwo Murenge bahise bajyayo barabafata.”

CIP Karekezi avuga ko aba bagabo bombi bakimara gufatwa babajijwe ibyangombwa bibemerera gucuruza amabuye y’agaciro, berekana ibya kompanyi icukura amabuye mu Karere ka Muhanga.

Abapolisi barebye mu modoka ibyo bapakiye basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koluta.

Abo bagabo babajijwe aho bari bajyanye ayo mabuye bavuga ko ari mu Mujyi wa Kigali.

CIP Karekezi yagiriye inama abantu bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ko bakwiye kubicikaho, kuko amayeri n’uburyo bwose bakoresha babikora yatahuwe, batazabura gufatwa.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, yibutsa n’abandi muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe cyane ko amabuye y’agaciro iyo acukuwe mu buryo butemewe byangiza ibidukikije birimo amashyamba, amazi, imirima, imihanda n’ibindi.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gatumba ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version