Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Barindwi Bakurikiranyweho Kwiba Batiri Ku Minara y’Itumanaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Abantu Barindwi Bakurikiranyweho Kwiba Batiri Ku Minara y’Itumanaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2021 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko imaze gufata abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba batiri 32 ku minara y’itumanaho ya IHS RWANDA Ltd.

Polisi yatangaje ko gushakisha abibaga izo batiri byatangiye ku wa 25 Werurwe 2021, ku ikubitiro hafatwa  abantu bane bafite batiri 32 baguraga zibwe byitwa ko bagura ibyuma bishaje, ibyo bakunze kwita ‘inyuma’ .

Haje gufatwa n’abandi bantu batatu bakekwaho kuba aribo bafunguraga izo batiri ku minara bakajya kuzigurisha.

Aba  bose bafatiwe mu  Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu mirenge itandukanye.

Mu bafashwe harimo babiri bafatanywe
batiri 11 n’abandi babiri bafatanywe batiri 21.

Umuvugizi  wa  Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa IHS RWANDA LTD, ko bamaze iminsi bibwa zimwe muri batiri ziba ku minara yabo.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa kiriya kigo bwaduhaye amakuru ko  hari abantu bataramenyekana biba zimwe muri batiri ziba ku minara yabo iba mu Karere ka Gasabo. Ishami ryacu rishinzwe kurwanya ubujura ryatangiye gushakisha abantu baba biba izo batiri, nibwo tariki ya 25 Werurwe habanje gufatwa abantu bane bavuzwe haruguru ndetse banafatanwa batiri 32.”

CP Kabera yakomeje avuga ko nyuma yo gufata bariya bane bari bafite batiri, bukeye bwaho tariki ya 26 Werurwe haje gufatwa abandi bantu batatu.

Aba bacyekwaho kugira uruhare mu kurira iminara bagafunguraho izo batiri bakazigurisha ba bandi bane bafatanywe batiri 32.

CP Kabera ati “Aba bakimara gufatwa biyemereye ko bari bamaze kwiba batiri zirenga 20, bazibye ku minara y’ikigo cya IHS Rwanda Ltd, iminara iherereye  Kibagabaga, Remera, Kinyinya  na Rugando. Bavuze ko babitangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 muri Mutarama bakazigurisha uwaguraga ibyuma bishaje.  Batiri imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye  kwibutsa abantu ko Polisi  itazahwema gufata abakekwaho kwiba no gukora ibindi byaha.

Yavuze ko atari ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose hafashwe abantu bangiza ibikorwaremezo babyiba.

Yakanguriye buri muturarwanda kumva ko afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo Leta igenda yegereza abaturage, kuko nta muntu n’umwe biba bidafitiye akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

TAGGED:featuredIHS RWANDA LtdPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Ubwo Iheruka Kwa Dr Kayumba Yari Yagiye Gukora Iki?
Next Article Abana Ba Brad Pitt Na Angelina Jolie Bafite Uruhare Muri Gatanya Yabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?