Hari inyandiko bivugwa ko zasohowe na Deparitoma ya Amerika y’ububanyi n’amahanga zerekana ko imyitwarire ya Amerika mu ntambara yayo na Irani iri gutuma hari ibihugu biyitwaraho umwikomo kandi byarahoze bibanye neza.
Hatangwa urugero rwa Bahrain( igihugu gito cyane kiri mu Burasirazuba bwo Hagati), Indonesia na Azerbaijan iba muri Aziya y’Uburasirazuba mu bice bisa n’ibituranye n’Uburusiya.
Inyandiko z’ibanga za dipolomasi (diplomatic cables) zabonywe na Politico zigaragaza ko intambara ya Irani iri gusiga icyasha Amerika, ibihugu bimwe bikavuga ko iri kurushaho kubikenesha mu gihe Amerika yo ishaka kugumana ikuzo.
Nk’uko izo nyandiko za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika zibigaragaza, iyi ntambara ishobora gushyira mu kaga umubano wa Amerika n’ibindi bihugu ndetse ikangiza isura yayo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu bifite abaturage benshi b’Abayisilamu.
Abadipolomate ba Amerika bakorera mu mijyi mikuru y’ibi bihugu bagaragaje ko Amerika iri kwibasirwa cyane n’ubutumwa bushyigikira Irani bukwirakwizwa n’abayishyigikiye bafite ubushobozi bukomeye mu gukoresha ikoranabuhanga.
Muri Azerbaijan, umubano wari umaze gutera imbere hagati y’iki gihugu na Amerika ariko abanditse ziriya nyandiko bavuga ko ugeze aho ushobora guhagara cyangwa ugasubira inyuma.
Muri Bahrain, Leta iri kubazwa n’abaturage niba Amerika itarayisize yonyine mu guhangana n’ibitero bya drones na misile bivugwa ko biva muri Irani.
Naho muri Indonesia, Umukuru w’igihugu ashobora guhura n’igitutu gisaba ko Jakarta(umurwa mukuru) ugabanya umubano usanganywe na Amerika.
Zimwe mu nyandiko zaturutse muri Deparitoma ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga zabonywe n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu, zigaragaza ko imyumvire mibi kuri Amerika yamaze kugira ingaruka zihuse, mu gihe izindi zigaragaza impungenge ko umubano ushobora kwangirika kurushaho niba iyi ntambara ikomeje igihe kirekire.
Muri rusange, izi nyandiko zerekana ko ishusho y’uko Amerika yafatwaga mu bihuugu bituwe n’abaturage b’Abisilamu benshi iri kwangirikandetse bishobora no kugera ku nzego za Leta.
Izi nyandiko kandi zigaragaramo ubusabe busaba ubuyobozi bwa Donald Trump guha Ambasade za Amerika ubwisanzure bwo kurwanya ayo makuru mabi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Ambasade zagaragaje ko zikwiye “guhabwa ubwisanzure bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwihuse kandi bunoze” kugira ngo zibashe guhangana n’ayo makuru mu buryo bukomeye.
Icyakora, nk’uko byatangajwe n’umudipolomate wa Amerika hamwe n’izindi nyandiko, Ambasade za Amerika zabujijwe gutangaza amakuru mashya ajyanye n’iyi ntambara, ahubwo zisabwa gusangiza gusa ubutumwa bwemejwe buturuka mu Biri bya Perezid wa Amerika cyangwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Uko imibare y’Abisilamu iteye mu bihugu bivugwa aha:
Indonesia

- Indonesia ni cyo gihugu gifite Abayisilamu benshi ku isi.
- Abayisilamu bangana na miliyoni zirenga 230 (hafi 85–87% by’abaturage bose).
- Ni yo mpamvu ifatwa nk’igicumbi gikomeye cy’Idini ya Islam ku isi.
Bahrain

- Abayisilamu bangana na hafi 70–75% by’abaturage.
- Mu mibare nyayo, ni hafi miliyoni 1 (cyangwa munsi yayo gato) bitewe n’uko abaturage bose batagera kuri miliyoni 2.
- Hariho amatsinda abiri akomeye: Abasunni n’Abashiya.
Azerbaijan

- Abayisilamu bangana na hafi 95% by’abaturage.
- Mu mibare, ni hafi miliyoni 9–10.
- Igihugu kigizwe cyane n’Abashiya, ariko kizwiho kuba kidashyira cyane imbere idini mu miyoborere.

