Mike Kayihura Ari Hafi Gusohora Iyo Yise Intwaza

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umuhanzi Mike Kayihura usanzwe uririmba mu njyana bita R&B ari hafi gusohora indirimbo z’uruhererekane mu kitwa Extended Play(EP) yise Intwaza.

Iyo azabanzirizaho yayise  ‘Come On’ ikazasohoka kuri uyu wa Mbere tariki 20, Mata 2026.

Kayihura yabwiye itangazamakuru ko agiye kwibanda ku muziki  uzarangwa no gusobanura neza icyo ashaka bijyana n’ubwisanzure bwe mu guhanga.

Mu ndirimbo ye, avuga ko azagaragazamo impinduka mu buhanzi bwe ariko ntatakaze umwimirere we mu guhanga.

Ntaratangaza umubare w’indirimbo zizaba zigize uruhererekane rw’izo ateganya gusohora vuba ariko burya ahanini umuzingo nk’uwo uba ugizwe n’indirimbo ziri hagati y’enye n’esheshatu.

Uretse kuririmba, Mike Kayihura yandika n’indirimbo haba izo yiyandikira haba n’izo yandikira abandi bahanzi bagenzi be.

Yandika mu Cyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswayili.

Indirimbo aheruka gusohora ni iyo yise ‘Tuza’ yasohotse mu mwaka wa 2022.

Mike Kayihura ari hafi gusohora umuzingo muto.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *