Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko bwataye muri yombi abantu basaga 60, bari batashye ubukwe, mu gihe bibujijwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’ako karere ko mu Ntara y’Iburasirazuba, bwatangaje ko bafashwe bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, zishinzwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa rry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ni igikorwa bakoze mu gihe inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yakomoreye ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20. Iyo nama yasobanuye neza ko ibikorwa byo kwiyakira bibujijwe.
Akarere ka Gatsibo katangaje binyuze kuri Twitter kati “Mu rugo rwa Kayijuka François utuye mu kagari ka Rwimitereri mu murenge wa Murambi hafatiwe abantu basaga 60 bari mu bukwe hirengagijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakaba bagejejwe kuri Station ya Polisi Murambi kugirango bigishwe.”
Inama y’abaminisitiri iheruka yanakomoreye insengero bizagaragara zo zujuje ibisabwa, ariko zikakira abantu batarenze 30% ugereranyije n’ubushobozi bw’abo zishobora kwakira.