Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Batatu Bafatanwe Magendu y’Inzoga z’Ibyotsi Za Miliyoni Zisaga 30 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abantu Batatu Bafatanwe Magendu y’Inzoga z’Ibyotsi Za Miliyoni Zisaga 30 Frw

admin
Last updated: 23 December 2021 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rushinzwe kurwanya magendu mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku wa Gatatu rwataye muri yombi abasore batatu bakoraga magendu y’inzoga z’ibyotsi, nyuma yo kubagwa gitumo bafite amacupa 796 y’inzoga z’amoko atandukanye zifite agaciro gasaga miliyoni 30 Frw.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 29, uw’imyaka 24 n’umukozi we. Bose bakoreshaga amayeri yo guhisha mu ngo izo nzoga zidafite ibirango by’imisoro (Tax stamps), bisobanuye ko zinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Uwa mbere yafatanwe amacupa 468 naho mugenzi we afatanwa amacupa 261 y’inzoga zitandukanye z’ibyotsi.

Umwe yemeye ko amaze umwaka urenga muri ubu bucuruzi butemewe.

Kuri we ngo ikosa yariguyemo, ariko aburira abagitekereza kungukira mu bikorwa bya magendu ko bakwiye kubihagarika kuko ari igihombo gusa.

Ubuyobozi bwa RRA bukeka ko hari abacuruzi binjiza izi nzoga mu buryo bwa magendu, bakifashisha aba bana mu kuzinyanyagiza mu maduka azicuruza (Liquor stores) n’ahandi hacururizwa inzoga z’ibyotsi nk’amaguriro manini (supermarkets), utubari n’ahandi.

Bukangurira abakora ubucuruzi bw’inzoga z’ibyotsi guca ukubiri n’ubucuruzi bw’inzoga za magendu, kuko ingamba zo kuburwanya zihari kandi RRA itazacika intege cyangwa ngo isubire inyuma.

Komiseri wungirije muri RRA ushinzwe kurwanya magendu, Kagame Charles, asanga buri munyarwanda akwiye kurwanya ibikorwa bya magendu kuko ibangamira imisoreshereze n’ iterambere ry’igihugu, bikangiza ubucuruzi muri rusange.
Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya ba rusahurira mu nduru bifashisha amayeri atandukanye bakinjiza inzoga zidasoreye. Niyo mpamvu natwe twafashe ingamba zo kubahashya kandi koko umubare munini wabo ntibibahira, kuko bafatanwa izo magendu bagashyikirizwa ubutabera, bagahanwa”.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko iyi nkubiri ya magendu y’inzoga z’ibyotsi yakajije umurego nyuma y’uko amaduka acuruza inzoga azwi nka “Liquor stores” atangiye gufungura ku bwinshi hirya no hino mu mugi wa Kigali.

Busaba ubufatanye bwa buri wese mu guhashya iki kibazo, cyane cyane hatangwa amakuru ahabonetse inzoga zidafite ibirango by’imisoro (Tax Stamp) cyangwa izifite ibirango bihimbano, dore ko hari na “application” yo kugenzura ubuziranenge bw’ibirango by’imisoro iboneka kuri “Google Play Store” ku buntu.

Imibare igaragaza ko kuva muri Kamena 2020 kugera muri Nyakanga 2021 hagaragaye ibikorwa bya Magendu 2,589. Iyo ba nyiri ugukora magendu badafatwa bari kuba bahombeje igihugu umusoro urenga 1,757,283,613 Frw.

Itegeko rigena za Gasutamo z’umuyango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yaryo ya 202, riteganya ko uwahamijwe icyaha cyo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa rwihishwa ahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitarenze imyaka 5 cyangwa igihano cy’ihazabu kingana na 50% by’agacio k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha.

TAGGED:Charles KagamefeaturedInzogaMagenduRRA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na Zimbabwe Basinye Amasezerano Yo Guhanahana Abarimu
Next Article Uwa Mbere Yegukanye Moto Muri Tombola Ya Canal +Plus Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?