Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu, Ikoranabuhanga No Guhanga Udushya Nibyo Dushyize Imbere- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abantu, Ikoranabuhanga No Guhanga Udushya Nibyo Dushyize Imbere- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2023 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame avuga ko hari ibintu bitatu u Rwanda rukeneye kugira ngo rukomezze gutera imbere: Ibyo ni abantu, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Hari mu kiganiro yahaye umuyobozi w’ikigo Zipline, Umunyamerika witwa Keller Rinaudo Clifford.

Kagame avuga ko u Rwanda ari igihugu cyagize amateka yakigishije ubwenge.

Ni ubwenge bwo kudaheranwa n’ibyahise ahubwo hagakorwa ibishoboka ngo igihugu gitere imbere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikigo Zipline nicyo cyakoranye n’u Rwanda mu kubaka uburyo bwo kugeza kwa muganga amaraso indembe zikenera hakoreshejwe utudege duto bita drones.

Twatangiye gukora mu mwaka wa 2016, dutangirira mu Karere ka Muhanga.

Keller yabajije Perezida Kagame niba icyo gihe bigitangira yarabonaga ko bizatanga umusaruro nk’uwo byatanze, undi amusubiza ko, ku ikubitiro, byagaragaragara nk’aho bizagorana ariko akemeza ko igitekerezo cy’uko byashobokaga aricyo cyari gikomeye kurushaho.

Ati: “ Iyo ugerageje ikintu ku nshuro ya mbere ukabona kirakoze, ukabona hari intambwe uteye, icyo gihe urakomeza ugakora  kandi bigakunda…”

Perezida Kagame avuga ko buri gihe aba azi neza ko ibintu bizagenda neza n’ubwo aba atabyemeza ko bizagenda gutyo ijana ku ijana.

- Advertisement -

Yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Zipline ari urugero rwakoreshwa n’ahandi kugira ngo, mu bufatanye nk’ubwo, imibereho y’abantu irusheho kuba myiza.

Keller nawe yashimye urwego iriya mikoranire igezeho avuga ko bigitangirainshuro  amaraso yagezwaga aho yari akenewe ku munsi zari nke ariko ko muri iki gihe ziyongereye k’uburyo zibarirwa mu ijana, ibintu Perezida Kagame yishimiye.

Umuyobozi w’ikigo kitwa Zipline, Umunyamerika Keller Rinaudo Clifford.
TAGGED:featuredIkoranabuhangaKagameRwandaUbuzimaUtudegeZipline
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi FC Ashima Umusaruro Itanga
Next Article Putin Yashyiriweho Impapuro Zo Kumuta Muri Yombi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?