Abantu Umunani Baguye Mu Gitaramo Cy’Umuraperi Travis Scott

Mu ijoro ryacyeye umuraperi witwa Travis Scott yakoresheje igitaramo gikomeye k’uburyo hari abantu bamwe bagisizemo ubuzima. Hamaze kubarurwa abantu umunani.

Hari inkuru yatangajwe na Sky News ivuga ko muri kiriya gitaramo havutse n’inkongi y’umuriro.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa Astroworld Festival mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, USA.

Ikindi kivugwa ko cyateye urupfu rwa bariya bantu ni umuvundo w’abashakaga kumwegera aho yari ari ku rubyiniro.

- Advertisement -
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi 50

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi muri uriya mujyi witwa Samuel Pena yavuze ko Leta yategetse ko iriya concert ihagarikwa mu rwego rwo kwanga ko hagira abantu bakomeza kuyigwamo.

Pena ati: “ Abafana batangiye kubyigana begera urubyiniro bituma bakandagirana bamwe bavunika imbavu bibaviramo urupfu.”

Avuga ko hari n’abahanutse bikubita hasi ubwo bashaka kurira urubyiniro.

Bamwe mu baguye hasi bakubye ijosi, abatapfuye ubu bari kwa muganga.

Abatabazi baje bakura abantu 17 bari bari muri coma babajyana mu bitaro biri hafi aho.

Gusa kugeza ubu hari abandi 11 bagize ikibazo cy’umutima k’uburyo ubuzima bwabo buri ‘hagati y’urupfu n’umupfumu.’

Kubera ubukana bw’iriya rwaserera, byabaye ngombwa ko hariya hantu  hashingwa ibitaro byimukanwa kugira ngo bigire abo bitabara bitabaye ngombwa ko bajyanwa kure.

Bamwe bashoboraga kugwa mu nzira.

Igitaramo cye cyari kitabiriwe n’abafana barenga 50 000 kandi hari ku munsi wacyo wa mbere.

Byatumye umunsi wacyo wa kabiri uhagarikwa.

Ni Scott ni umukunzi wa Kylie Jenner.

Kylie Jenner  ni umunyamideli akaba n’umuvandimwe wa Kim Kardashian, uyu akaba ari icyamamare kiri mu bikomeye ku isi mu bagore.

Muri iki gihe bivugwa ko Travis Scott yitegura kwakira uruhinja umukunzi we ari hafi kwibaruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version