Ikamyo Ipakiye Lisanse Yaturitse Yica Abantu 91

Ikamyo yari ipakiye ibikomoka kuri Petelori yaturikiye mu nkengero y’Umurwa mukuru wa Sierra Leone witwa Freetown umuriro utwika bikomeye abantu. Hamaze kubarurwa abantu 91 bapfuye bazize iriya nkongi.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu mu  masaha akuze.

Guverinoma ya Sierra Leone ntiratangaza umubare w’abo yemeza ko baguye muri biriya byago, ariko abayobora ibitaro abahiye bahise bajyanwamo babwiye Reuters ko abantu 91 ari bo bamaze kuhagwa.

Abenshi mu bapfuye bazize ibikomere by’umuriro watewe n’uko bahuruye ngo bashaka kuvoma lisansi bayibike mu ngo zabo.

Meya w’agace biriya byago byabereyemo witwa Yvonne Aki Sawyerr niwe watangaje ko bariya bantu bahururanye amajerekani, amabase n’ibindi bikoresho byo mu rugo ngo bavome lisansi.

Umuyobozi ushinzwe ikigo gitabara imbabare witwa Brima Bureh Sesay yagize ati: “ Ibyatubayeho biteye ubwoba cyane. Abantu bahiye barakongoka, imirambo ni myinshi.”

Bikirangira kuba abapolisi bahuruye kugira ngo bafashe abaje gukora iperereza kuri iriya mpanuka ikomeye cyane yagwiririye abatuye inkengero za Freetown, umurwa mukuru wa Sierra Leone.

Sierra Leone

Perezida wa Repubulika ya Sierra Leone Bwana Julius Maada Bio yatangarije kuri Twitter ko ‘yifatanyije n’imiryango yabuze abayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version