Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Abagabo babiri bakomoka muri Eritrea ariko basanzwe baba muri Amerika bavuga ko nyuma yo kumenya ko mu Rwanda hizewe muri byinshi, bahisemo kuhashora amadolari yabo.

Bavuga ko bahashoye miliyoni nyinshi y’amadolari ya Amerika birinze kuvuga uko zingana.

Amafaranga yabo bayashoye muri siporo binyuze mu kubaka ibibuga by’imikino y’ingeri nyinshi kandi yakinwa n’abafite ubumuga.

Mu kiganiro abo bashoramari baherutse gukorana n’itangazamakuru bagarutse ku mpamvu zatumye bashora i Kigali.

Umwe muri bo ati: “Ubusanzwe dukomoka muri Eritrea ariko tuba muri Amerika. Twashakishije amakuru k’u Rwanda tuza kumenya ko rutekanye, ko kurushoramo byihuta kandi byungura hanyuma rero dushyira hamwe amafaranga tuza kuyahashora.”

Bemeza ko bashoye mu Rwanda kuko hungura

Taarifa Rwanda yashatse kumenya umwihariko bafite ugereranyije n’abandi basanzwe barashoye muri siporo.

Uwo mwihariko, nk’uko babyemeza, urimo ko abana, abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru bateganyirijwe aho kugororera imitsi.

Iyo urebye ahubatswe ibyo bibuga bise Sportspark, uhasanga ikibuga gito cy’umupira w’amaguru bita ‘Mini football playground’, ikibuga gito cya Basketball, aho bakorera siporo yo koga, aho baterurira ibyuma, aho gukinira billard ndetse hari n’aho abahanga mu gisoro, dames na stratego bazajya bahurira bagakina.

Ikigo Sportspark kiri mu Karere ka Kicukiro hafi y’aho bita Des Amis.

Ikindi bavuga ko kiri mu bizorohereza abantu kubagana ni ibiciro bavuga ko ‘bishyize mu gaciro’.

Taarifa Rwanda yamenye ko mu kubaka cyangwa kuvugurura aho ibi bikorwaremezo biri abo bashoramari bashoyemo miliyoni $1.4 ni ukuvuga hafi miliyari Frw 2.

Siporo iri mu nzego u Rwanda rwiyemeje gushoramo no kuzibyaza andi mafaranga.

Uretse ibyo, uru rwego ni ingirakamaro mu gutuma ubuzima bw’abaturage cyanecyane abo mu mijyi buba bwiza, ibi bikaba impamvu zatumye Leta ishyiraho iminsi ibiri mu kwezi abantu bahurira mu mihanda itarimo ibinyabiziga bagakora siporo.

Perezida wa Repubulika na madamu we n’abandi bayobozi bakuru n’abo bajya bayitabira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version