Abanya Kenya Na Ethiopia Baje Mu Ba Mbere Muri Kigali Peace Marathon

Urutonde rwakozwe n’abateguye isiganwa mpuzamahanga ngarukamwaka rikorwa ku maguru ryitwa Kigali Peace Marathon batangaje ko mu bagore barisiganwemo, abo muri Ethiopia na Kenya ari bo bihariye imyanya 10 ya mbere.

Uwa mbere mu bagore ni Joan Kipyatich ukomoka muri Kenya akaba yakoresheje amasaha abairi, iminota 33, 24.

Icyakora Umunyarwandakazi waje ku mwanya mwiza ni uwaje ku wa gatatu uwo akaba ari Emeline Imanizabayo.

Umunyarwanda witwa Mutabazi Emmanuel yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon ya ‘Kigali International Peace Marathon 2024’

- Advertisement -

Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat.

Iri siganwa ryatangijwe kuri iki Cyumweru taliki 09, Kamena, 2024 na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa rikaba ryabaye ku nshuro ya 19.

Kigali International Peace Marathon ya 2024 yatangiriye kuri BK Arena saa Mbiri.

Abaryiyandikishijemo ni 10,183 bo mu bihugu 35.

Saa Mbiri zuzuye hahagurutse abiruka mu kitwa Half Marathon bagera ku 3,605 na Full Marathon bagera ku 1,142.

Saa Mbiri n’iminota 50 ni bwo hahaguruka abakina “Run for Peace” y’ibilometero 10, aho iki cyiciro kiyandikishijemo 5,456.

Yatangiye kuba mu mwaka wa 2005.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version