Abanya Palestine 2 Bahigishwaga Uruhindu Na Israel Bafashwe

Abagabo babiri bari basigaye batarafatwa nyuma yo gutoroka gereza ikomeye ya Gilboa bacukuye umwobo muremure, baraye bafatiwe i Jenin muri Ntara ya West Bank.

Abafashwe ni Munadil Nafayat na Iham Kahamji.

Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Israel rwitwa Shin Bet, bafatwa ku bufatanye bw’ingabo, polisi n’umutwe udasanzwe wayo.

Amakuru izi nzego zari zifite niyo yazifashije kugota inzu bariya bagabo bari bihishemo, hanyuma n’abo babonye nta makiriro, bahitamo kumanika amaboko.

Bahise bajyanwa mu biro bya Shin Bet guhatwa ibibazo.

Muri iyo nzu hari harimo n’abandi bagabo babiri bari bacumbikiye bariya bafungwa, kandi nabo bahise batabwa muri yombi.

Kugira ngo babavane aho babageze mu modoka byabaye ikibazo kuko abaturage bo muri kariya gace bateye amabuye inzego za Israel mu rwego rwo kuzitesha umutwe no kuzereka ko batishimiye ifatwa rya bariya bagabo.

Mu bateraga ariya mabuye hari bamwe barashwe na Israel, barakomereka.

Fouad Kahamji ni Se w’uriya wafahwe witwa  Iham Kahamji.

Aherutse kubwita ikinyamakuru  Al-Quds.com ko umuhungu we yamuhamagaye mbere gato y’uko we na mugenzi we bafatwa amubwira ko inzu bihishemo yagoswe.

Abantu bose bari batorotse ya gereza ya Gilboa bose bafashwe hafi nyuma y’Ibyumweru bibiri bahigwa bukware.

Bane bari barafashwe mbere ni Zakaria Zubeidi, Mahmoud Ardah, Mohammed Qadri na Mohammed Ardah.

Bafashwe mu cyumweru gishize, bafatirwa mu mujyi w’i Nazareth.

Mu rwego rwo gushaka no gufata abantu babiri basigaye batarafatwa, Umugaba mukuru w’ingabo za Israel  yari aherutse kuvuga ko ziteguye gutangiza ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Jenin kugira ngo bafatwe.

Lt Gen Aviv Kohavi yavuze ko abasirikare be bari biteguye kwinjira mu gace ka Jenin bagahiga bariya bantu bakabafata ari bazima cyangwa bapfuye.

Ati: “ Imigambi yose yarateguwe, kandi abasirikare biteguye kubyinjiramo nibabidusaba.”

Uko bane ba mbere bafashwe:

Nyuma yo gutoroka gereza bayicukuye bagatunguka hanze kure cyane y’aho abarinzi bayo bakorera, hatangiye ibikorwa byo guhiga bariya bafungwa.

Polisi, igisirikare, n’izindi nzego zose z’umutekano zikorera mu ibanga rikomeye zatangiye kubahiga.

Bamwe barafashwe.

Zakaria Zubeidi na Mahmoud Ardah bafatiwe mu igaraje riri mu mudugudu wa Umm el-Ghanam.

Hari ku wa Gatandatu washize.

Mbere y’aho gato, hari abandi barimo Yakoub Mohammed Qadri na Mohammed Ardah bari bafatiwe i Nazareth.

Hari hasigaye gushakisha Iham Kamamji na Munadil Nafiyat, bombi bakaba ari abafungwa bahoze mu mutwe w’iterabwoba w’abanya Palestine.

Abafashwe babajijwe uko byagenze kugira ngo bafatwe, bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’uko hari abaturage basabye ko babahisha, abandi barabyanga.

Intego yabo yari iyo kwinjira mu Mujyi wa Jenin uri mu gice kitwa West Bank.

Zubeidi yabwiye abakora mu rwego rw’iperereza imbere muri Israel, Shin Bet ko mbere y’uko batoroka bari baramubwiye ko hari umwobo wacukuwe kandi ko igihe nikigera bazatoroka.

Barototse bahubutse, bidatinze  barafatwa…

Ubwo bari bamaze gutoroka bageze hanze ya mwobo bacukuye, ngo ntibari bafite umugambi usobanutse w’ikindi bari bukurikizeho.

Mu buryo bwihuse, bahise bajya ahitwa Nuara, bahindura imyenda nyuma bajya mu musigiti gusenga, ariko n’aho bagezeyo bangirwa kwinjira kuko bari bafite telefoni zigendanwa.

Iham Kamamji na Munadil Nafiyat

Ikindi cyaje gutuma batangira gufatwa ni uko baje kunaniranwa kumvikana aho bajya kwihisha, bamwe bati: “ Tujye muri West Bank” abandi bati: “ Reka reka, muze tujye mu bindi bice bya Israel”.

Uku guhuzagurika kwatumye ababahigaga batangira kubafata gahoro gahoro.

Mahmoud al-Arida wacuze umugambi wo gutoroka iriya gereza yabwiye umwunganira mu mategeko witwa Raslan Mahajna ko ari we watekereje umugambi wo gutoroka muri buriya buryo anatekereza ahacukurwa aho ari ho n’uburyo bizakorwa.

Avuga ko bose uko ari batandatu bacukuye uriya mwobo mu mayeri menshi kandi ngo nta muntu wundi wigeze abibafashamo.

Ikindi ngo ni uko batigeze bagira umugambi wo kuzagaba igitero cy’iterabwoba aho ari ho hose muri Israel nyuma yo gucika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version