Meya ‘Mushya’ Wa Johannesburg YAPFUYE

Jolidee Matongo wari uherutse gutorerwa kuyobora Umujyi wa Johannesbourg muri Afurika y’Epfo yaguye mu mpanuka y’imodoka nk’uko bamwe mubo bakorana yabitangarije Sunday Times.

Impanuka yaguyemo yabaye hashize igihe gito avuye mu nama ya Komite nyobozi ya ANC yari yanitabiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa yabereye i Soweto.

Apfuye amaze ukwezi kumwe mu kazi ko kuyobora Johannesburg, akaba yaratowe muri Kanama, 2021.

Matongo yatorewe uriya mwanya asimbuye Geoff Makhubo nawe wapfuye azize COVID-19.

- Advertisement -

Ubwo  Jolidee Matongo yatorwaga, byateje impaka ndende muri ANC ndetse bisa n’ibigiye kuyicamo ibice.

Kuba Matongo apfuye byongereye umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa mu ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo.

Matongo yatorewe uriya mwanya asimbuye Geoff Makhubo nawe wapfuye azize COVID-19.

Ibibazo ANC ifite muri iki gihe…

Hari umusirikare mukuru ufite ipeti rya General witwa Siphiwe Nyanda niwe uvuga ko hari ibibazo mu ishyaka rya ANC kandi bikomeye.

Ngo ikosa rikomeye ni ‘umuco wo kudahana’.

Siphiwe Nyanda ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’Afurika y’Epfo zitwa South African National Defence Force guhera mu mwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2005.

Nyuma yabaye Minisitiri ushinzwe itumanaho guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2010.

Kuri we, Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rikora amakosa, ariko ntagire icyo aryigisha mu rwego rwo kurushaho kunoza imiyoborere.

Gen Siphiwe Nyanda avuga ko ANC iheruka kugira imiyoborere iboneye ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo yari Thabo Mbeki.

Avuga ko muri iki gihe ririya shyaka ririmo abantu bareba inyungu zabo gusa aho kureba iz’ishyaka n’igihugu muri rusange.

Ikindi avuga kiri gutuma ririya shyaka rigira ibibazo muri iki gihe, ni uko rishaka abayoboke batazirigirira akamaro, ahubwo baza ari abo guteza rwaserera.

Bamwe muri bo ni abo muri Kwa-Zulu Natal, aba bakaba ari abaturage bumva ko imibereho yabo mibi igomba guhinduka ari uko mu gihugu habaye mo akajagari.

Inama y’Inteko yaguye ya ANC yemeje ko muri iriya Ntara hagomba gushakirwa abayoboke benshi yateranye muri 2007 iteranira ahitwa Polokwane.

Abinjijwe muri ririya shyaka muri iriya nama, nibo kandi bari bashyigikiye Jacob Zuma mu yindi nama yabereye ahitwa Mangaung mu mwaka wa 2012 ubwo uyu mugabo yongeraga gutorerwa kuyobora ririya shyaka riri ku butegetsi.

Ikinyamakuru Daily Maverick cyanditse ko uriya mu Jenerali yakibwiye ko abenshi mu baherutse guteza rwaserera kubera ifungwa rya Zuma ari abinjiye muri ANC mu mwaka wa 2007, bakongera kumutora mu mwaka wa 2012.

Ikindi kivugwa ni uko iyo abagize ishyaka muri rusange ari abantu b’inkomwahato, ni ukuvuga abumva rivuzwe bakarikurikiza badashishoje kandi ku nyungu z’abantu zitari iz’igihugu, ababayobora baba bagize amahirwe yo ‘kubagira ba nyamujya iyo bigiye’

Avuga ko ikindi cyerekana ko ANC igeze aharindimuka ni uko ba ‘chairman’ bayo mu Ntara ‘bigize abantu bica bagakiza’.

Yemeza ko ibi bituma abantu bakuka umutima bakibaza niba ibyemezo abo ba ‘chairman’ basaba abanyeshyaka gushyira mu bikorwa biba byafatiwe ku rwego rw’igihugu cyangwa biba ari ibyo ku Ntara.

 Inararibonye za ANC zarashobewe!

Abasaza bo muri ANC bayimazemo igihe bigeze kwegera ubuyobozi bukuru bwayo ngo babugire inama y’uko babona yasubira mu murongo ariko ngo nta kintu kinini byatanze.

Gen Siphiwe Nyanda avuga ko bariya basaza basabye ubuyobozi bwa ANC kureba uko hashyirwaho Komite ishinzwe kureba abanyamuryango basiga icyasha ririya shyaka ‘bakagirwa inama’, abinangiye bakirukanwa ariko ngo ntibumviswe.

Basabye ko hategurwa Inama yo gukora kariya kazi bise National Consultative Conference ariko ntiyaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version