Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanya Tanzania Babiri Bashimuswe Na Hamas
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanya Tanzania Babiri Bashimuswe Na Hamas

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2023 7:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta ya Israel yatangaje imyirondoro y’Abanya-Tanzania babiri byemezwa ko bashimuswe na Hamas.

Hamas yagabye ibitero muri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023 ihitana abantu 700 icyarimwe ariko nyuma haza gupfa abandi bazize ibikomere.

Icyo gihe kandi hari abandi bantu bashimuswe n’abo barwanyi, ubu bikaba byamenyekanye ko harimo n’abanya Tanzania.

Kuri X,  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yavuze ko Joshua Loitu Mollel na Clemence Felix Mtenga ari bo banya Tanzania bashimuswe na Hamas, bakaba bari bari muri Israel muri gahunda y’imenyerezamwuga mu by’ubuhinzi.

Minisiteri yongeyeho iti: “Bashimuswe n’abaterabwoba ba Hamas ndetse bafungiye muri Gaza. Turabasabye mwifatanye natwe mu gusengera ko bagarurwa batekanye kandi aka kanya.”

Kuri ubwo butumwa hari ho n’ifoto yabo uko ari babiri.

Se wa Joshua yabwiye BBC  ko Ambasaderi wa Israel muri Tanzania yamuhamagaye akamwizeza ko ubutegetsi bwa Israel burimo gukurikirana iki kibazo.

Umuryango wa Clemence nta cyo wari watangaza ku mwana wabo wabuze.

Ambasade ya Tanzania muri Israel nayo ntacyo iratangaza kuri ibyo byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel.

Imibare itangazwa na Ambasade ya Tanzania muri Israel ivuga ko hari Abanya-Tanzania barenga 350 baba muri Israel, muri bo abagera kuri 260 ni abanyeshuri.

Hagati aho hari Umunya Afurika y’Epfo nawe bivugwa ko yashimuswe n’uriya mutwe.

TAGGED:HamasIsraelTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanyindo Fanfan Yiyemeje Gufasha Urubyiruko Rw’Afurika Kubona Akazi
Next Article Abayahudi Ku Isi Barugarijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?