Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanya Uganda 1000 Baba Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu ‘Bagiye’ Gufungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Abanya Uganda 1000 Baba Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu ‘Bagiye’ Gufungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2025 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto ya Visa yarangije igihe( Ifoto@Boundless Migration)
SHARE

Muri  Leta zunze ubumwe z’Abarabu hari abaturage 1000 ba Uganda bari mu byago byo gufungwa kubera ko bahaba mu buryo budakurikije amategeko.

Bari bamaze igihe barahawe umwanya wo gushakisha impapuro zibemerera kuba yo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi igihe cyo kuba bazibonye cyari kuri uyu wa Kabiri tariki 31, Ukuboza, 2024.

Umujyanama muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe Diaspora witwa Abbey Walusimbi aherutse kuvuga ko yoherereje Ambasade y’iki gihugu urwandiko rwibutsa abaturage ba Uganda bahaba mu buryo budakurikije amategeko ko igihe cyo kuba babonye ibyangombwa kizarangira ku itariki yavuzwe haruguru, bitaba ibyo bakitegura ibyago.

Iryo tangazo rigira riti: “ Tubandikiye tumenyesha abaturage ba Uganda bose baba muri Leta ziyunze z’Abarabu badafite visas, bakaba bari basanzwe bahaba mu buryo bw’imbabazi no kubadohorera ko itariki ntarengwa yo kuba babonye ibyangombwa ari 31, Ukuboza, 2024. Turasaba abatazabishobora kureba uko bataha iwabo bikiri mu maguru mashya”.

Mu mezi macye yatambutse, Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu yari yahaye abaturage ba Uganda baba muri iki gihugu mu buryo budakurikije amategeko iminsi 90 ngo babe babonye ibyangombwa, bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Barimo abo igihe ibyangombwa bari bafie cyarangiye ntibacyongeresha, abandi bakoresha visas za ba mukerarugendo zarangije igihe, mu gihe hari abandi batagira urupapuro na rumwe rubemerera kuba yo.

Abenshi muri bo bafite ibyago byo gufungwa, bakazurizwa indege ibacyura iwabo ku ngufu.

Guverinoma ya Uganda, ikimara kubona ko ibintu bigeze ku rundi rwego, yasabye abaturage bayo baba muri kiriya gihugu cyo mu birwa bya Gulf gukora uko bashoboye bakongeresha visas zabo, bitaba ibyo bagataha.

Icyakora, hari ababifatanye uburemere bucye none bigiye kubagora.

Abatazafungwa, bazatanga amande cyangwa basubizwe iwabo shishi itabona.

Impamvu itangwa ituma abaturage benshi bo muri Afurika bajya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ni uko hari yo imirimo.

Ni igihugu gikize cyane ku bikomoka kuri Petelori kandi kiteguye guha abantu bose akazi mu gihe bujuje ibisabwa ngo babe yo.

Abanya Uganda kimwe n’abandi baturage ba Afurika bakunze kujya yo kuhashaka akazi.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu ni igihugu gito gituranye na Oman, Saudi Arabia, Qatar na Iran.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku ikarita y’isi(Ifoto@Nuclear Vacuum)
TAGGED:AbarabufeaturedIbyangombwaLetaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yishimiye Uko Abanyarwanda Baraye Bitwaye Mu Ijoro Ry’Ubunani
Next Article Ko Amasezerano Y’Umutoza W’Amavubi Yarangiye, Ibye Birerekeza He?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?