Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Abanyarwanda baraye bitwaye neza muri rusange, binjira mu mwaka nta byago cyangwa ibyaha bikomeye bibaye.
Yasabye abantu gukomera kwishimira iminsi mikuru mu ituze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nubwo muri Kigali hari hari umubare munini w’abantu, muri rusange bitwaye neza.
Yavuze kandi ko abapolisi bari bageze kare aho biri bubere, bashyira abantu ku murongo kugira ngo ibintu bize gukorwa mu ituze.
Icyakora Rutikanga yabwiye RBA ko hari utubari twagaragayemo urugomo yise ko ‘rusanzwe’, rutagize uwo rukomeretsa.
Muri iri joro yavuze ko raporo yabonaga zavugaga ko nta mpanuka cyangwa urugomo rukomeye rwaba rwakorewe muri Kigali.
Yaboneyeho kuburira Abanyarwanda bose ko nubwo bagomba kwishima, bakishimira ko barangije neza umwaka bagatangira undi, ariko kwirinda ibyaha n’ibyago biri mu nshingano za buri wese kandi ibihe byose.
ACP Rutikanga Boniface yaboneye ho umwanya wo kwibutsa abashoferi kudatwara basinze, urubyiruko rukirinda icyarutera urugomo.