Amasezerano y’umutoza mukuru wa Amavubi, Torsten Frank Spittler yarangiranye n’umwaka wa 2024. Uyu mugabo ukomoka mu Budage yageze mu Rwanda aje gutoza Amavubi mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2023.
Yari asimbuye Umunya-Espagne, Carlos Alós Ferrer wari waseshe amasezerano.
Icyo gihe Spitter yahawe amasezerano yo gutoza ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru mu gihe cy’umwaka umwe.
Ubirebeye ku ruhande wabona ko byatewe ahanini ni uko nta bigwi mu gutoza yari afite.
Icyakora ubu buryo bwo kubona ibintu bushobora kuba bwarahindutse nyuma yo kubona ko burya azi gutoza kurusha uko abayobozi be babimukekeraga.
Mu mwaka umwe, yakoze byinshi buri wese yakwimira kuko Amavubi ari aya mbere mu itsinda C ririmo Nigeria na Afurika y’Epfo, ibi bikaba ibihugu byihagazeho muri uyu mukino kandi bihanganye n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 1, Mutarama, 2025 nibwo amasezerano ye yarangiye mu buryo butaziguye.
Mu minsi ishize, byavuzwe ko yaba yarongerewe amasezerano ariko abakoresha be, ari bo FERWAFA, birinda kubyemeza.
Gusa ngo ibiganiro kuri iyo ngingo byari bikomeje, ndetse ngo mu Cyumweru kimwe hazaba hamenyekanye icyabivuyemo.
Hagati aho ibyerekeye kongererwa cyangwa kutongererwa amasezerano kwa Spitter ni uko byifashe.
Uko bimeze kose, biragaragara ko uyu mutoza yakoze akazi keza kuko bigaragarira no mu mikinire y’abakinnyi b’Amavubi muri iki gihe.
N’ubwo yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc uyu mwaka, Abanyarwanda bishimira ko asigaye ikina akarema uburyo bw’igitego.
Iminsi iri imbere niyo izerekana niba iyo myumvire Abanyarwanda bafite ku Amavubi n’umutoza wayo izaramba.