Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2025 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bimwe mu byo beretse abo mu Budage harimo n'imbyino gakondo z'Abanyarwanda.
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Rwanda Development Board, cyeretse abaturage b’Ubudage n’Ubuholandi ibyiza nyaburanga n’ibindi bishingiye ku muco w’Abanyarwanda bazarusangamo nibarusura.

Babyeretse Ubudage nyuma yo kubyereka abatuye Utrecht mu Buholandi, bakurikizaho abatuye i Cologne mu Budage barangiriza iyo gahunda bise Rwanda Tourisim Road Show i Munich, naho ni mu Budagee.

Itsinda rya RDB ryari riyobowe na Ariella Kageruka, akaba Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo.

Mu guha ikaze abitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César  yavuze ko abaziyemeza kurusura batazabyicuza.

Avuga ko u Rwanda rufite imiterere karemano itangaje, yashimisha amaso ya mukerarugendo wese, ikiyongeraho n’umuco n’amateka byarwo nabyo bishishikaje abashaka kumenya ibyarwo mu gihe cyahise.

Mu byiza kamere biranga u Rwanda harimo pariki zayo  ni ukuvuga iya Nyungwe, iy’Ibirunga, iya Gishwati-Mukura na pariki y’Akagera.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César .

Umujyi wa Kigali nawo uri mu biratirwa amahanga kubera isuku iwuranga, urugwiro n’umutekano bigaragara mu bawutuye.

Ambasaderi Igor yabwiye abo mu gihugu ahagarariyemo u Rwanda ko amafaranga yishyuwe n’uwasuye pariki z’u Rwanda agirira akamaro abazituriye.

Kugeza mu mwaka wa 2025, ayashyizwe mu bikorwa byo guteza imbere abahoze baturiye pariki zose agera kuri Miliyari Frw 18.1, yashyizwe mu mishinga 1,191 yo kuzamura urwego rw’abo rw’imibereho.

Gahunda  ‘Rwanda Tourism Road Show’ yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

TAGGED:AmbasaderifeaturedIgorKagerukaRDBRwandaUbuholandiUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana
Next Article Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeIbiza KamereMu RwandaUmutekano

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?