Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Rwanda Development Board, cyeretse abaturage b’Ubudage n’Ubuholandi ibyiza nyaburanga n’ibindi bishingiye ku muco w’Abanyarwanda bazarusangamo nibarusura.
Babyeretse Ubudage nyuma yo kubyereka abatuye Utrecht mu Buholandi, bakurikizaho abatuye i Cologne mu Budage barangiriza iyo gahunda bise Rwanda Tourisim Road Show i Munich, naho ni mu Budagee.
Itsinda rya RDB ryari riyobowe na Ariella Kageruka, akaba Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo.
Mu guha ikaze abitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César yavuze ko abaziyemeza kurusura batazabyicuza.
Avuga ko u Rwanda rufite imiterere karemano itangaje, yashimisha amaso ya mukerarugendo wese, ikiyongeraho n’umuco n’amateka byarwo nabyo bishishikaje abashaka kumenya ibyarwo mu gihe cyahise.
Mu byiza kamere biranga u Rwanda harimo pariki zayo ni ukuvuga iya Nyungwe, iy’Ibirunga, iya Gishwati-Mukura na pariki y’Akagera.
Umujyi wa Kigali nawo uri mu biratirwa amahanga kubera isuku iwuranga, urugwiro n’umutekano bigaragara mu bawutuye.
Ambasaderi Igor yabwiye abo mu gihugu ahagarariyemo u Rwanda ko amafaranga yishyuwe n’uwasuye pariki z’u Rwanda agirira akamaro abazituriye.
Kugeza mu mwaka wa 2025, ayashyizwe mu bikorwa byo guteza imbere abahoze baturiye pariki zose agera kuri Miliyari Frw 18.1, yashyizwe mu mishinga 1,191 yo kuzamura urwego rw’abo rw’imibereho.
Gahunda ‘Rwanda Tourism Road Show’ yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda.