Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Anti-Narcotic Unit, ANU, ryongeye gutangaza ko mu bihe bitandukanye u rwafashe abantu bafite urumogi rupfunyitse mu dupfunyika 876.
Bafashwe baruzaniye abakiliya babo bo mu Mujyi wa Kigali, bafatirwa mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Mu bafashwe harimo umugore witwa Anitha ufite imyaka 30, afatanwa n’abagabo batatu ari bo Nyandwi w’imyaka 34, Iradukunda w’imyaka 25 na Muyizere w’imyaka 26.
Abafashwe babwiye Polisi ko mu Karere ka Rulindo ari ho bakuye iyo mari yabo, Polisi ikavuga ko nubwo hari abayita imari mu by’ukuri ari ‘kirimbuzi’ ku buzima bw’abaturage bityo ko abayicuruza bazakabona.
Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko mu gusaka abo bantu, babasanganye Frw 17,500 yari yishyuwe n’abakiliya babo.
Ati: “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rulindo baruzaniye abakiliya babo batuye muri iyi mirenge. Twabasanganye Frw 17,500 bakuye muri ubwo bucuruzi”.
Gahonzire avuga ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku makuru Polisi yakuye mu baturage yavugaga ko hari abantu bashobora kuba bafite ibiyobyabwenge, nibwo Polisi yabikurikiranaga iza kubafata.
Abafashwe bafungiwe kuri station za Polisi ya Gisozi na Kinyinya ngo bakorerwe amadosiye abajyana mu bugenzacyaha kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Polisi ivuga ko ishimira abaturage bayihaye amakuru urwo rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Nanone uru rwego ruvuga ko abantu bacuruza urumogi bakwiye kubizibukira.
Si abarucuruza gusa ahubwo n’abarunywa, abarwinjiza mu Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge, bose Polisi ivuga ko izabafata byatinda byatebuka.
Mu Rwanda urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.
Uwo urukiko ruhamije ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000 ariko zitarenze Frw 30.000.000 .
Ukwezi kwa Kanama, 2025 kuri mu mezi y’uyu mwaka Polisi yafatiyemo urumogi rwinshi kuko hari n’ubwo mu ngunga imwe yafashe abasore babiri batwaye kuri moto ibilo 30 byarwo.
Ikindi cyagaragaye muri icyo gihe ni uko abagore bagera kuri bane bafashwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda.
Polisi ivuga ko ahanini urumogi rwinjizwa mu Rwanda ruvanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rugaca i Rubavu rugana ahandi hasigaye.
Muri Rusizi ho hakunze kugaragara magendu mu gihe muri Burera haca kanyanga.