Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyamakuru Bagiye Kuzahabwa Amakarita Hagendewe Ku Byiciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyamakuru Bagiye Kuzahabwa Amakarita Hagendewe Ku Byiciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2024 7:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iby’iyi karita byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha mu kiganiro yaraye ahaye abanyamakuru n’abandi bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe yasubizaga ikibazo ku kifuzo cy’uko abanyamakuru bakiga bakora ukwimenyereza umwuga bazajya bahabwa amakarita yo gukora akazi.

avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru.

Ababajije iki kibazo bavugaga ko bagorwa no kugera ku makuru baba bifuza kandi baba barahawe akazi mu bitangazamakuru bizwi.

Mugisha yasubije ko mu gihe kiri imbere RMC uretse kugena amakarita y’abanyamakuru bari mu mwuga ariko bacyiga, bazanagena amakarita atandukanye ku banyamakuru barangije, bari mu mwuga biturutse ku byiciro byabo.

Emmanuel Mugisha yavuze ko hazabaho ayagenewe abagitangira umwuga, ay’abamaze kuwumenyera biri mu rugero ndetse n’abawufitemo uburambe.

Ikindi ni uko  bishobora kuzajya binajyana n’imishahara bagenerwa, biturutse ku bakoresha bafite.

Ati: “Birumvikana ko uwatangiye gukora acyiga, azajya ahabwa ikarita y’umenyereye umwuga biri mu rugero”.

Gutanga amakarita gutya ngo bizafasha RMC kubona aho ifatira ihugura abanyamakuru bakongererwa ubumenyi.

Ati: “Hahamagarwaga abanyamakuru mu mahugurwa ukabona haje abagitangira ndetse n’abafite uburambe, mbese ukabona ari ibintu bidafite gahunda”.

Mugenzi wacu wa Kigali Today ukorera mu Majyepfo avuga ko RMC, hagati aho itaragena ibizagenderwaho mu gushyira abanyamakuru mu byiciro  ariko ngo bizagenwa mu mavugurura ari imbere.

Mugisha ati: “Turanateganya gushyiraho imikoranire na za Kaminuza zigisha itangazamakuru, ku buryo abacyiga cyane cyane mu myaka ya nyuma, twakorana mu kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (monitoring). Bizajya bibaha ubumenyi ku makosa akorwa bityo bajye barangiza bazi ibizira n’ibitazira”.

Abanyamakuru banifuje kumenya niba hari icyo RMC iteganya gukora ku kuba umwuga w’itangazamakuru ukorwa n’abize ibyo ari byo byose, ibyo bigatuma hari abawukora nabi.

Mugisha yababwiye ko na byo amaherezo bizahabwa umurongo, bikazanajyanirana no kuba abanyamakuru bazajya bagira igice bakoramo, bazi neza (specialisation).

Kugeza ubu ikarita ya RMC igurwa Frw 20,000 ikagira agaciro kamara umwaka umwe.

TAGGED:AbanyamakurufeaturedIbyiciroIkaritaMugisha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwana W’Imyaka 8 Yarokotse Impanuka Yahitanye 45
Next Article Kaminuza Yo Mu Burusiya Igiye Gufatanya N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?