Abanyamakuru Bagiye Kuzahabwa Amakarita Hagendewe Ku Byiciro

Iby’iyi karita byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha mu kiganiro yaraye ahaye abanyamakuru n’abandi bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe yasubizaga ikibazo ku kifuzo cy’uko abanyamakuru bakiga bakora ukwimenyereza umwuga bazajya bahabwa amakarita yo gukora akazi.

avuga ko mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru.

Ababajije iki kibazo bavugaga ko bagorwa no kugera ku makuru baba bifuza kandi baba barahawe akazi mu bitangazamakuru bizwi.

- Advertisement -

Mugisha yasubije ko mu gihe kiri imbere RMC uretse kugena amakarita y’abanyamakuru bari mu mwuga ariko bacyiga, bazanagena amakarita atandukanye ku banyamakuru barangije, bari mu mwuga biturutse ku byiciro byabo.

Emmanuel Mugisha yavuze ko hazabaho ayagenewe abagitangira umwuga, ay’abamaze kuwumenyera biri mu rugero ndetse n’abawufitemo uburambe.

Ikindi ni uko  bishobora kuzajya binajyana n’imishahara bagenerwa, biturutse ku bakoresha bafite.

Ati: “Birumvikana ko uwatangiye gukora acyiga, azajya ahabwa ikarita y’umenyereye umwuga biri mu rugero”.

Gutanga amakarita gutya ngo bizafasha RMC kubona aho ifatira ihugura abanyamakuru bakongererwa ubumenyi.

Ati: “Hahamagarwaga abanyamakuru mu mahugurwa ukabona haje abagitangira ndetse n’abafite uburambe, mbese ukabona ari ibintu bidafite gahunda”.

Mugenzi wacu wa Kigali Today ukorera mu Majyepfo avuga ko RMC, hagati aho itaragena ibizagenderwaho mu gushyira abanyamakuru mu byiciro  ariko ngo bizagenwa mu mavugurura ari imbere.

Mugisha ati: “Turanateganya gushyiraho imikoranire na za Kaminuza zigisha itangazamakuru, ku buryo abacyiga cyane cyane mu myaka ya nyuma, twakorana mu kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (monitoring). Bizajya bibaha ubumenyi ku makosa akorwa bityo bajye barangiza bazi ibizira n’ibitazira”.

Abanyamakuru banifuje kumenya niba hari icyo RMC iteganya gukora ku kuba umwuga w’itangazamakuru ukorwa n’abize ibyo ari byo byose, ibyo bigatuma hari abawukora nabi.

Mugisha yababwiye ko na byo amaherezo bizahabwa umurongo, bikazanajyanirana no kuba abanyamakuru bazajya bagira igice bakoramo, bazi neza (specialisation).

Kugeza ubu ikarita ya RMC igurwa Frw 20,000 ikagira agaciro kamara umwaka umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version