Amashyirahamwe aharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yatangaje impungenge zikomeye nyuma y’urukurikirane rw’ubwicanyi bw’abanyamakuru bivugwa ko bibasiwe, bwakorewe muri Lebanon n’ingabo za Israel.
Umuryango Committee to Protect Journalists (CPJ) wavuze ko uri gukora iperereza ku gitero giheruka cyagabwe ku wa Gatandatu, cyahitanye abanyamakuru batatu bari mu modoka igaragaza neza ko ari iy’itangazamakuru, bari mu muhanda wo mu majyepfo ya Lebanon.
Abishwe barimo Ali Shoaib, umunyamakuru uzwi wa televiziyo Al-Manar TV ifitanye isano na Hezbollah; Fatima Ftouni, umunyamakuru wa Al-Mayadeen TV; ndetse na musaza we Mohamad Ftouni, wari umufotozi wigenga.
Ababonye ibyabaye bavuze ko imodoka yabo yarashweho inshuro nyinshi igeze hafi ya Jezzine.
Mu itangazo ryazo, ingabo za Israel zemeye ko ari zo zagabye icyo gitero cyahitanye abo banyamakuru, ariko zivuga ko Shoaib na “Mohammad Fatouni” bari mu mutwe wa gisirikare wa Hezbollah.
Umuvugizi w’ingabo za Israel yabwiye TIME ati: “Mu myaka myinshi ishize, Shoaib yakoraga ibikorwa bifasha Hezbollah mu buryo butandukanye nubwo yakoraga nk’umunyamakuru, kandi muwa 2020 yinjiye ku mugaragaro mu mutwe wa gisirikare wa Hezbollah.”
Yongeyeho ko ingabo za Israel zigerageza uko zishoboye kose kwirinda kugirira nabi abasivili barimo n’abanyamakuru, kandi ko zitigeze kandi zitazigera zibibasira nkana.
Icyakora, Israel ntiyatanze ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo ivuga ko abo banyamakuru bari abarwanyi ba Hezbollah.
Umuyobozi wa CPJ mu karere, Sara Qudah, yavuze ko hari “imigendekere iteye inkeke” Israel imaze igihe ikurikiza, yo gushinja abanyamakuru kuba abarwanyi cyangwa gukora iterabwoba ariko ntibitangire ibimenyetso.
Yavuze kandi ko kuba umunyamakuru akorera itangazamakuru rifitanye isano na Hezbollah bidatanga uburenganzira bwo kumwibasira.
Yongeyeho ko amategeko mpuzamahanga atandukanya neza ibikorwa by’itangazamakuru n’ibikorwa by’intambara, kandi ko abanyamakuru bakomeza kurindwa nk’abasivili.
Ibi bitero biheruka, byatumye umubare w’abanyamakuru bamaze kwicirwa muri Lebanon ugera kuri batanu kuva imirwano mishya hagati ya Israel na Hezbollah yatangira ku wa 2, Werurwe, 2026.
Mbere yaho, Hussain Hamood, umunyamakuru wigenga wakoranaga na Al-Manar TV, yishwe ku wa 25, Werurwe, yiciwe i Nabatieh, naho Mohammad Sherri nawe yishwe ku wa 18 Werurwe i Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon.
Fatima Ftouni wari mu bishwe ku wa Gatandatu, yari aherutse gutangaza inkuru y’urupfu rw’abantu barindwi bo mu muryango we bishwe n’igitero cya Israel.
Muri rusange, abanyamakuru 11 bamaze kwicirwa muri Lebanon n’ingabo za Israel kuva intambara yo muri Gaza yatangira ku wa 7, Ukwakira, 2023.
Ibi bitero byamaganywe cyane n’inzego zitandukanye, zirimo n’abayobozi ba Lebanon.
Perezida wa Lebanon, Joseph Aoun, yabyise “icyaha gikomeye kirenga ku mategeko n’amasezerano mpuzamahanga arengera abanyamakuru mu bihe by’intambara.”
Minisitiri w’itangazamakuru, Paul Morcos, yavuze ko icyo gitero ari “icyaha cy’intambara cyakozwe ku bushake kigambiriye itangazamakuru.”
Umuryango International Federation of Journalists (IFJ) nawo wamaganye ibyo bitero, uvuga ko abanyamakuru ari abasivili barindwa n’amategeko mpuzamahanga, bityo kubibasira bikaba ari ukwica ayo mategeko.
Raporo ya CPJ yasohotse muri Gashyantare yagaragaje ko umwaka wa 2025 wabaye umwaka mubi cyane ku banyamakuru, aho hapfuye benshi kurusha indi myaka yose kuva batangira kubibarura mu 1992.
Iyo raporo ivuga ko mu banyamakuru 129 bishwe ku isi mu mwaka wa 2025, 86 bishwe n’ingabo za Israel—bingana hafi na bibiri bya gatatu by’abapfuye bose.

