Abanyamakuru Bakubitiwe Mu Kiganiro Bari Batumiwemo

Mu buryo batari biteze namba, abanyamakuru bo gace ka Homa Bay muri Kenya batunguwe n’abantu baje babakubitira mu kiganiro bari bitumiwemo.

Abakuru b’imiryango bagize icyitwa Luo Council of Elders bari batumiye itangazamakuru ngo barigezeho ibyo babona bikwiye gukorwa ngo abaturage batekane.

Byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 12, Werurwe, 2023.

Umwe mu banyamakuru wakubitiwe hariya ni uwitwa George Oduor ukorera Nation Media Group.

- Advertisement -

Ni ikigo kinini cy’ibinyamakuru byigenga biyoborwa n’abaherwe b’Abahinde baba muri Kenya.

Citizen Digital yanditse ko abandi banyamakuru babiri barimo uwitwa Ali Abich ukorera radio Ramogi hamwe na mugenzi we witwa Florence Ochieng ‘batewe ubwoba’ ko bagiye gucibwa umutwe.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, bose bari bamaze kugera kuri station ya Polisi y’i Homa Bay ngo batange ikirego.

Umuyobozi w’abanyamakuru bo muri Homa Bay County witwa James Omoro yasabye Guverinoma ya Kenya n’ubuyobozi bwo muri kariya gace kubungabunga umutekano w’abanyamakuru kuko ibyo bakora byose biba biri mu nyungu z’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version